October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya ibintu bitanu ugomba guhita ucikaho ukimara kubyumva.

YASUWE 28 

Hari ibintu dukora kenshi bigakomeza kutubera umuzigo mu buzima, rimwe na rimwe ugasanga nubwo tubyihambiraho ntacyo bitumariye kandi bidutwara imbaraga nyinshi twagakoreshe bikatugirira akamaro tudakomeje kwizimba mubisa naho bidashoboka cyangwa n’ubundi byanashoboka ugasanga nta kamaro bigiriye abo tubana muri sosiyete nkuko twari tubyiteze tubishyiramo imbaraga zacu zose.

Hano hari ibintu 5 bikunze guhurirwaho n’abantu benshi akenshi iyo urebye usanga uko wabyihambiraho kose birangira usanze waravunikiraga ubusa kuko akenshi usanga nta tandukaniro bitanga mu buzima cyangwa mubo tubana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

  1. Kugerageza gukora ibinyura abantu bose

Iki muby’ukuri ni ikintu kidashoboka, nunagerageza kubaho ubuzima bunyura abantu bose, ukiha iyi ntego bizarangira usanze warivuniraga ubusa. Bizakugora kubishobora kuko muby’ukuri ibi bintu ntabwo bishoboka. Mu gihe wumva ushaka kubaho neza mubuzima nk’ubu bwagashimishije buri wese jya ugerageza gukora ibyo ubona nibura bitabangamira umuntu mu buryo buguhagije ugendeye kuko wowe wiyumva. Ugerageze guca bugufi, wubahe bose, ukore ibyiza wowe wumva ko bikwiriye mubantu bose bakuri hafi muri make ugerageze uko wumva ushoboye, udategereje ko hari uri bubigushimire. Ibi bizagufasha kubaho wumva ntako uba utagize gusa ntabwo uzigera ubona bishimishije abantu bose ku rugero ushaka.

  1. Gutinya impinduka

Aha ndemeza ntashidikanya ko impinduka izarizo zose bigora kuzakira cyangwa kuzikora kandi akenshi ugasanga zinateye ubwoba, gusa akenshi iyo ushoboye kubyihanganira ukabicamo ubona ibyo utatekerezaga ko bishobora kubaho.

Gusiga umuryango wawe mucyaro ukajya mu mujyi nta muntu uzi uhasanze bitera irungu, nta muntu uzi, nta muntu ukuzi, mbese biragoye no kubyiyumvisha. Gusa icyi cyemezo iyo wamaze kugifata wahageze, biguhumura amaso ukamenya byinshi utari uzi ko bishoboka, ukabasha kumenya uko isi imeze, ukamenya igishoboka n’ikidashoboka birenze ibyo wari urimo mu buzima bumwe.

Gushirika ubwoba ukagerageza buri cyose ubona ko gishoboka bigufungurira inzira nyinshi cyane.

  1. Guheranwa n’ibyahise

Kwibuka ndetse ukanigira ku makosa ukanamenya ibyo wakoze nabi mu gihe cyahise ni ukuzirikana kandi ni iby’agaciro. Gusa gukomeza ubyivurugutamo udatekereza ikigomba gutuma ukomeza ubuzima ngo ubirenge nacyo ni ikindi kibazo gikomeye, kuko n’ubundi ntacyo bihindura, ntibishobora kugarura ibyo wangije cyangwa ubushuti wangije. Kora ibyo ubona bishoboka, ntukomeze kwifungira muri gereza y’amateka yarangiye, ihe amahoro.

  1. KWisebya/Kwisuzugura

Ibi abantu benshi bakunda kubikora mu gihe bumva ko badashoboye koko, cyangwa se bakabikora bikinira kugira ngo bashimishe abantu. Kwiseka, ukigaya wowe ubwawe ntacyo bitwaye kuko bigufasha kumva utuje ndetse ukanitekerezaho ukiyibagiza ibyo ubona bitari ngombwa. Gusa ntukirenganye cyane, Kwiyumvisha ko wakoze ibintu by’ubugoryi cyangwa kwishinja amakosa mugihe umuntu agukosoye ukoze ikosa si ibintu byiza, ibi bishobora kukwangiza ukumva ko koko ntacyo ushoboye nawe ukitera ikizere. Iga kwiyumvisha ko uri umuntu ushoboye.

  1. Gutekereza bikabije

 

Iki kirenda gus n’icya 3, kubana n’ibyahise. Akenshi tugorwa no gushaka ko ibyo abantu badutekereza kuri buri kintu cyose dukoze biba biba byiza, bikatuvuna cyane kugira ngo turebe ko wenda badutekereza uko twumva tubishaka. Urugero: ushobora kuba ugerageza kwigora mu buryo bushoboka bwose ngo umuntu yumve ibintu neza neza nkuko ubyumva, wamusobanurira ikintu akagifata neza neza nkuko ukimubwiye.

Mubyukuri akenshi ushaka tuvunwa nuko ibyo abantu badutekerezaho byahora ari byiza kuko ariko tubishaka. Ubundi kuki duhangayikishwa cyane n’ibyo abanda badutekerezaho? Kugera naho ubwira umuntu ikintu ukumva wakomeza umuha ubusobanuro bwinshi butandukanye kugira ngo bihuze neza neza nuko wowe uri kubyiyumvamo. Aho ibi ntibyaba bifite aho bihuriye no kutigirira ikizere? Igihe utabwiye umuntu ngo umwereke ko ibyo umubwiye ubyizeye neza ntacyabisimbura, nawe ntabwo azabyizera kuko nawe azibaza impamvu udatuza ngo wumve ko aribyo.

Nyamara ikinasekeje cyane nuko usanga uwo wibwira hari icyo ari kugutekerezaho nawe aba afite ibindi ari kwitekerereza, ibi bibaho niko turemye byitwa ‘Kwikunda’, kwitekerezaho kurusha uko utekereza kubandi, ugasanga utekereza ko umuntu akwitayeho ukivuna ukora byinshi ngo agushime kandi muby’ukuri nawe ari keitekerereza ibindi bimufitiye akamaro bitanafite aho bihuriye nawe, cyangwa nawe yifitiye ibindi bibazo by’ubuzima bwe bimureba.