October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Afghanistan: Intagondwa ziturikirijeho igisasu mu bukwe gihitana abantu 63 abarenga 180 barakomereka ibirori bihinduka umuborogo

YASUWE 106 

Kuri iki cyumweru taliki ya 18 Kanama 2019 harimo  kuba ibikorwa byo gushyingura abahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani kigahitana abantu 63 naho abarenga 180 bagakomereka.

Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wigambye icyo gitero. Cyabaye ejo kuwa gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019 nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi gatuwe cyane n’abayisilamu b’aba Shia.

Perezida Ashraf Ghani wa Afghanistani yamaganye icyo gitero yise “icya kinyamaswa”. Yanenze umutwe w’Abatalibani yavuze ko “wahaye urubuga ibyihebe”.

Umutwe w’Abatalibani wahakanye kugira uruhare muri icyo gitero ndetse uracyamagana.

Umutwe wa IS watangaje ko umwe mu barwanyi bawo yiturikirijeho igisasu “ahateraniye imbaga”.

Wongeyeho ko abandi barwanyi bawo “baturikije imodoka yari iparitse yapakiwemo ibiturika” ubwo abakora mu nzego z’ubutabazi bwihuse bahageraga.

Abantu barenga 180 bakomerekeye muri icyo gitero bagejejejwe mu bitaro

Mu bihe bishize, intagondwa z’abayisilamu b’aba Sunni, barimo n’Abatalibani n’umutwe wa IS, bakomeje kugenda bibasira ba nyamucye b’aba Shia Hazara muri Afghanistani na Pakistani.

‘Abageni bahahamutse’

Umusore wakoze ubukwe wavuze ko yitwa Mirwais, yabwiye televiziyo yaho ati: “Umuryango wanjye, umugeni wanjye bahungabanye, nta nubwo bashobora kuvuga. Umugeni wanjye buri kanya aracika intege akitura hasi”.

“Napfushije umuvandimwe wanjye, napfushije inshuti zanjye, napfushije bene wacu. Ntabwo nzongera kwishima ukundi mu buzima bwanjye”.

“Ntabwo nshobora kujya mu mihango yo gushyingura, ndikumva mfite intege nke cyane. Ndabizi ko uyu utazaba umubabaro wa nyuma ku Banya-Afghanistani, umubabaro uzakomeza”.

Se w’umugeni (sebukwe) yabwiye ibitangazamakuru byaho ko muri icyo gitero yapfushije abantu 14 bo mu muryango we.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Afghanistani yemeje uwo mubare w’abishwe hashize amasaha icyo gitero kibaye.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo inyanyagiye mu cyumba (‘salle’) ubwo bukwe bwaberagamo, mu gihe ameza n’intebe byari byahirimye.

Aha muri Afghanistani, ubukwe bukunze gutahwa n’abashyitsi babarirwa muri za magana, bagateranira muri za ‘salles’ aho akenshi abagabo bicara ukwabo batandukanye n’abagore n’abana.

Mohammad Farhag wari watashye ubwo bukwe yavuze ko yari anyarukiye aho abagore bicara ubwo yumvaga ikintu giturika bikomeye mu gice cyicaramo abagabo.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Buri muntu wese yirukiye hanze atera hejuru kandi arira”.

“Mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20, ‘salle’ yari yuzuyemo umwotsi. Hafi buri muntu wari wicaye mu gice cy’abagabo yapfuye cyangwa yakomeretse. Ubu, nyuma y’amasaha abiri igisasu gituritse, baracyakura imirambo muri ‘salle'”.

Sayed Agha Shah, umuseriveri (‘serveur’) wari uri muri ubwo bukwe, yavuze ko “buri muntu wese yari arimo kwiruka” nyuma yo guturika kw’icyo gisasu.

Yongeyeho ati: “Benshi mu baseriveri bagenzi banjye bapfuye cyangwa barakomereka”.

Ibi byari bisanzwe?

Iki gisasu gituritse hashize iminsi 10 gusa ikindi gisasu giturikiye hanze y’ikigo (‘station’) cya polisi aha mu murwa mukuru Kabul kigahitana abantu 14 naho abandi hafi 150 bagakomereka.

Icyo gihe umutwe w’Abatalibani wavuze ko ari wo wagabye icyo gitero.

Kuwa gatanu taliki ya 16 Kanama 2019, umuvandimwe w’umukuru w’Abatalibani Hibatullah Akhundzada yishwe n’igisasu cyari cyatezwe mu musigiti hafi y’umujyi wa Quetta wo muri Pakistani.

Nta mutwe kugeza ubu urigamba icyo gitero cyo kuwa gatanu.

Umukozi wo mu biro by’ubutasi by’Abatalibani yabwiye BBC ko Hibatullah Akhundzada yateganyaga kwitabira amasengesho kuwa gatanu muri uwo musigiti, kandi ko bishoboka ko ari we wari ugambiriwe.

Ubushyamirane bumaze igihe bwariyongereye mu gihugu, n’ubwo Abatalibani na Amerika  ifite abasirikare babarirwa mu bihumbi muri iki gihugu, bivugwa ko bari hafi gutangaza ko bageze ku masezerano y’amahoro.

Biteganywa ko ayo masezerano yaba akubiyemo ko Amerika izagenda ikura ingabo zayo mu gihugu mu byiciro, Abatalibani nabo bakemerera Amerika ko iki gihugu kitazaba indiri y’imitwe y’abahezanguni yibasira Abanyamerika.

Kuva Abatalibani bakurwa ku butegetsi mu mwaka wa 2001 n’urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe na Amerika, ubu Abatalibani bagenzura igice kinini cy’igihugu kurusha mu kindi gihe icyo ari cyo cyose cya nyuma y’uwo mwaka.