October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Igiswayili cyashyizwe mu ndimi zikoreshwa muri SADC

YASUWE 22 

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019, Igiswayile kimaze gutangazwa nk’ururimi rwa kane mu zikoreshwa mu bikorwa by’umuryango w’iterambere w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), mu nama yawo ya 39 irimo kubera i Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Kiyongereye ku Gifaransa, Icyongereza n’Igiportugali zisanzwe zikoreshwa muri uyu muryango.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, byitezwe ko abategetsi b’ibihugu 16 bigize uyu muryango baganira no ku bibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’umutekano mu karere ndetse n’ubukungu.

Perezida John Magufuli wa Tanzaniya ni we utahiwe ku buyobozi busimburanwaho bw’uyu muryango mu gihe cya manda y’umwaka umwe. Asimbuye Perezida Hage Geingob wa Namibia.

‘Zimbabwe ikurirweho ibihano’

Mu ijambo rye rya mbere nk’umukuru wa SADC, Bwana Magufuli yasabye ivanwaho ry’ibihano mu by’ubukungu ibihugu by’i Burayi n’Amerika byafatiye Zimbabwe, avuga ko birimo  kuzahaza ubukungu bw’iki gihugu.

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na we ari mu bitabiriye iyi nama.

Bwana Magufuli yavuze ko ibyo bihano birimo no gukoma mu nkokora ubukungu bwa SADC muri rusange, asaba ko Zimbabwe yahabwa andi mahirwe kuko ubu ifite ubutegetsi bushya nk’uko BBC yabitangaje.

Yasezeranyije gukomeza kubungabunga amahoro n’ituze mu bihugu bigize uyu muryango.

Yashishikarije ibi bihugu kurushaho guhahirana hagati yabyo aho gutumiza ibicuruzwa hanze ya Afurika.

Perezida Magufuli ubwo yagirwaga umukuru mushya w’uyu muryango wa SADC

Kuri iyo ngingo, yasabye ko bishyiraho gahunda y’inganda ihuriweho mu gushakira igisubizo kirambye ubukungu bwa SADC bwiyongera gahoro butararenga ikigero cya 5%.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’icyumweru cy’imurika ry’ibikorwa by’inganda no guhanga udushya by’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kwagura amasoko, kwigiranaho iby’ikoranabuhanga no kungurana ibitekerezo.

Byatangajwe ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereye mu karere kose ka SADC, ikigero kikaba kigiye gitandukanye kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi.

Inama y’uyu munsi taliki ya 17 Kanama 2019,  ihuriranye n’imyaka 17 ishize ibikorwa by’uyu muryango bihurijwe hamwe.