October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye risansi yakoze impanuka irashya irakongoka

YASUWE 16 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Kanama 2019, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Ikamyo yari itwaye risansi yakoze impanuka ihita ishya umuriro mwinshi watumye abahegereye bagira ubwoba nk’uko babivuga.

Gilbert Karasira utuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yabitangaje ko yakanguwe n’induru y’abaturanyi bavugaga ko umuriro ubasatiriye.

Avuga ko ari ikamyo yari mu muhanda wa Karongi – Rusizi yerekeza nk’i Rusizi itwaye risansi ndetse yahise imeneka hose mu muhanda no hanze yawo bigatera ikibatsi kinini cy’umuriro.

Muri Tanzania, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize imodoka yikoreye risansi yaraguye irameneka, abaturage baje kubiyora ifatwa n’umuriro abarenga 70 bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yo mu Rwanda yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri ‘station ya essence’, ubwoba bwari bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk’uko Karasira abivuga.

Uwari utwaye iyi kamyo n’abamufasha babashije kuyivamo itaragurumana nk’uko uyu muturage abyemeza.

Umuriro wakwiriye aho risansi yamenetse hose

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabibwiye BBC ko iyi mpanuka y’ikamyo itwaye ibitoro nta muntu yahitanye.

Bwana Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n’umuriro uretse yo ubwayo.

Bwana Karasira avuga ko abaturage bagize ubwoba kubera umuriro mwinshi wakurikiraga aho risansi yamenetse hose batinya ko wafata n’ibindi bice bibegereye.

Avuga ko haje kubaho ubutabazi umuriro bakawuzimya.

Ku mpanuka z’imodoka zitwaye risansi abaturage bagirwa inama yo kwirinda kujya kuyiyora aho yametse kubera ko umuriro ushobora kubahitana. Impanuka nk’izi zagiye zihitana benshi muri Afurika.