October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore akamaro k’ipapayi ku buzima bwawe n’indwara rivura

YASUWE 104 

Ipapayi ni rumwe mu mbuto zizwiho kuba zikungahaye kuri vitamine zitandukanye bityo zikaba zifite ububasha bwo kurwanya indwara zitandukanye zirimo kanseri, indwara y’amara n’izindi.

Ipapayi ni urubuto ruzwiho kugira uburyohe bwinshi ikaba ikungahaye kuri vitamine A, C ndetse na E, kimwe n’izindi mbuto, ipapayi ikunze kugaragara mu Rwanda hose kandi ku buryo bworoshye, amakakama y’igiti cy’ipapayi avura inzoka zo mu nda ndetse n’i mbuto z’umukara ziba mu ipapayi imbere nazo zivura inzoka zo munda.

Nk’uko tubikesha urubuga passeport santé ipapayi rishobora gufasha umuntu mu buzima bwa buri munsi nko gusya ibiryo bikomeye, kurwanya microbe mu mubiri cyane cyane ku barwayi ba diabete; Ku basanzwe bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa kwituma, ngo ipapayi isezerera ubwo burwayi burundu;

Kurya ipapayi cyane no kuyisiga ku ruhu ngo bituma uruhu rusa neza ugatandukana n’ibishishi ku maso ndetse ituma umusatsi ukura neza bikanawurinda imvuvu. Nk’uko bitangazwa n’uru rubuga, ngo bitewe na zimwe mu ntungamubiri zigize ipapayi  nka vitamine A, E na betacarotene ngo irinda kanseri mu mara bitewe n’uko yoza mu nda.

Ku barwayi ba diabete, ipapayi ni nziza kuko nta sukari ibamo yatuma bagubwa nabi, ipapayi kandi ngo igabanya umubyibuho ukabije, ituma amaraso atembera neza, igabanya cholesterol mbi mu mubiri. Nk’urubuto rukize kuri vitamine C,ipapayi yongerera ingufu abasirikare b’umubiri, nk’uko twabibonye haruguru kandi ipapayi ikize kuri vitamine A izwiho kurinda amaso no kurwanya ubuhumyi.

Kurya ipapayi kandi birwanya rubagimpande, bifasha abaribwa mu gihe cy’imihango kutababara, umutobe wayo kandi urwanya stress ku rwego rwo hejuru. Urubuga passeport santé dukesha iyi nkuru ruvuga ko ku mugore utwite atari byiza kurya ipapayi idahiye neza kuko ngo bishobora guhungabanya umwana uri mu nda.