October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Fresh Daddy umubyeyi wa Fresh Kid agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz

YASUWE 14 

 

Burya ngo kwitinyuka ni ibyambere,umuryango w’aba Fresh abo ni Fresh Kid na se umubyara Fresh Daddy umaze kwamamara mu gihugu cya Uganda kubera ubushake ndetse nahazaza bagaragaza mu muziki, bigaragara ko nta gucika intege bafite kandi biyemeje kugera kure.

Paul Mutabazi uzwi ku izina rya Fresh Daddy mugihugu cy’Ubugande amaze kumenyekana cyane kubera indirimbo zigera kuri ebyiri amaze gukora arizo ’Mazike’ndetse na ‘Obucupa’ bigaragara ko nubwo hari abavugaga ko adashoboye ariko we ashyiramo imbaraga agakora kandi nawe akaba avuga ko bazagera aho bakamwemera.

Paul Mutabazi uzwi nka Fresh Daddy

Byatangajwe ko mu minsi ishize ubwo Diamond Platnumz yari ari hariya mu gihugu cya Uganda byamukoze ku mutima ukuntu Papa n’umwana bose ari abahanzi kandi ubona bifitiye ikizere babikora babikunze, yemera ko azasubiranamo indirimbo na Fresh Daddy, iyo ndirimbo ni indirimbo yitwa ‘Mazike’ uyu muhanzi yakoze mu minsi yashize, n’amashusho yayo akaba yaramaze kujya ahagaragara.

Ushinzwe ibikorwa by’uyu muhanzi ndetse n’umuhanzi Khalifa Aganaga batangarije Televiziyo ya hariya mu gihugu cya Uganda ko ibivugwa aribyo ko Diamond yakozwe kumutima n’ibikorwa by’uyu muryango w’abahanzi akabemerera ko bazafatanya gusubira mu ndirimbo Mazike ya Fresh Daddy.

Aganada yagize ati:” Mu minsi mike tuzajya muri Tanzaniya gufata amajwi y’iyi ndirimbo.”

Kanda hano urebe indirimbo ‘Mazike’ agiye kongera gukorana na Diamond

Iyo yitwa ‘Obuchupa’ aheruka gukora: 

https://www.youtube.com/watch?v=x8p2U5C7Gbs