October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Somalia : Al-Shabab yongeye kugaba igitero ku ngabo z’ u Burundi

YASUWE 14 

Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo kuwa gatandatu taliki ya 10 Kanama 2019 mu ntara ya Lower Shabelle mu Majyepfo ya Somalia nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru taliki ya 11 Kanama, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za Amisom nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

Abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Imibare y’abaguye cyangwa abakomereye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatadukanye ntiramenyekana nk’uko Tribune yabyanditse.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2019, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amisom mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri  nyuma ya Uganda gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.

AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira muri 2021.