October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Umusuzi wahagaritse imirimo y’ Inteko ishingamategeko

YASUWE 12 

Ikiganiro mpaka cyari kigeze kure ku bijyanye n’udutanda two gucururizaho mu isoko cy’abagize inteko yo mu karere ka Homa Bay muri Kenya, cyahagaze ubwo umwe mu bagize iyi nteko yahumekeraga hasi (yasuraga umusuzi unuka) agahumanya umwuka muri iyi nzu nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byaho.

Aba ba nyakubahwa bitanye ba mwana bituma iki kiganiro gihagarara.

Amakuru avuga ko Julius Gaya, umwe mu bagize iyi nteko, yabwiye inteko ati: “Nyakubahwa mukuru w’inteko, umwe muri twe amaze guhumanya umwuka/ gusura kandi ndamuzi”.

Umwe mu bagize iyo nteko washinjwaga kunutsa akanutsa aho bagenzi be bateraniye, bivugwa ko yasubije ati: “Ntabwo ari jye. Ntabwo nakora ikintu nk’icyo imbere ya bagenzi banjye”.

Mu gushaka ko abitabiriye iyo nteko baba bahumetseho gato, Edwin Kakach, umukuru w’iyo nteko, yategetse ko baba bagiye hanze bakaba bafashe akaruhuko gato.

Amakuru anavuga ko yasabye ko bavuye mu karuhuko bazana ibihumuza umwuka ngo “hamere neza”.

“Muzane iby’impumuro iyo ari yo yose mubona mu biro ibyo ari byo byose…yaba vanilla cyangwa inkeri”.

Amakuru dukesha daly nation avuga ko yagize ati:

“Ntabwo dushobora gukomeza kwicara ahantu hanuka”.

Ariko uwo musuzi wari wasibanganyije inzu yose bivugwa ko wari wamaze koroshya mbere y’uko babona ibyo byo guhumuza mu nteko, nuko ikiganiro mpaka kirakomeza.