October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

REMA yafunze uruganda SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana kubera gusohora imyuka mibi ihumanya ikirere

YASUWE 16 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyafunze uruganda rutunganya ibyuma SteelRwa ruherereye mukarere ka Rwamagana kubera kwanduza ikirere ndetse no kubangamira abaturage kubera ibyuka bibi biruturukamo bikaza mubaturage.

Igenzura ryakozwe n’abakozi b’ikigo gishinzwe kibungabunga ibidukikije kuri uyu wa gatatu washize byagaragaye ko ibyo abaturage bamaze iminsi bavuga ko uru ruganda rusohora ibyotsi bibi cyane bikababangamira kugeza naho bitangira kubagiraho ingaruka aribyo, bahita bafata umwanzuro wo kurufunga, ubuyobozi bw’uru ruganda bukaba bwarashyikirijwe ibaruwa ibamenyesha ko bahagarika ibikorwa kuwa kane.

Eng. Collette Ruhamya umuyobozi mukuru wa REMA yatangarije Sunday Times ko uru ruganda rwafunzwe koko hagendewe ku igenzura barukoreye ritunguranye bagasanga rusohora imyuka mibi cyane ihumanya.

Yanatangaje ko REMA yabanje guha gasopo uru ruganda kuw’iyo myuka yarwo yangiza ikirere ariko rukabigendamo biguru ntege ntirubyubahirize.

Abaturage baturiye uru ruganda bakomezaga kugenda bavuga ko uru ruganda rusohora imyotsi mibi ibabangamira cyane cyane mumasaha y’ijoro

Yakomeje agira ati:” Iriya myuka ni mibi cyane. Abaturage baturanye na ruriya ruganda bafite ibibazo kubera ko bahumeka iriya myuka buri gihe.

Ubusanzwe muri uru ruganda bari bafite uburyo bakoreshaga bwo kurwanya ibi byuka bibi bisohoka muri ruriya ruganda ariko umuyobozi mukuru wa REMA yatangaje ko babukoreshaga kumanywa gusa ariko mumasaha y’ijoro ntibabukoresha kubera kugerageza kugabanya amafaranga bakoreshaga ku muriro icyo we yise nk’ amanyanga.

Abaturage bamwe mubahaturiye babishoboye baari batangiye gushaka uko bakwimura abana bato bakabajyana kure ya biriya byuka bibi, yongeyeho ati:” Abana, abantu bari muzabukuru ndetse n’abandi bafite ibindi bibazo by’ubuzima bangizwa cyane na biriya byuka bibi kubera imbaraga nkeya z’umubiri wabo.

Kubyo abaturage bavuga ko abana babo bafite indwara y’inkorora batewe n’ingaruka za biriya byotsi bihumanya Ruhamya yavuze ko hazakorwa ubushakashatsi kuri byo hagafatwa umwanzuro hagendewe kubimenyetso bizaboneka.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri uru ruganda aherutse gutangariza itangazamakuru ko bubatse uburyo bwo kuyungurura imyotsi igasohoka imeze neza idahumanya ikirere bwabatwaye arenga miliyoni y’amadolari. Ubu akaba aribwo buryo buvugwa ko babukoresha kumanywa gusa mumasaha y’ijoro ntibukoreshwe akaba ari nacyo gihe bivugwa ko uru ruganda rubangamira abaturage cyane.

Bimwe mu byuma bitunganywa n’uru ruganda

Uru ruganda SteelRwa ubusanzwe rushongesha ibyuma bigakurwamo ibikoresho birimo nk’imisumari na Fer a beton n’ibindi, rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga nibura toni 3000 z’ibyuma bitunganyije buri kwezi.