October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya uko kurya inyama nyinshi bitera ihindagurika ry’ibihe

YASUWE 68 

Impuguke z’umuryango w’abibumbye ziravuga ko kurya indyo ishingiye ku bimera bishobora gufasha mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Icyegeranyo gikomeye cya ONU ku ikoreshwa ry’ubutaka n’ihindagurika ry’ibihe kivuga ko imirire yo mu bihugu byo mu Burayi na Amerika  yiganjemo inyama nyinshi, amata n’ibiyakomokaho, iri mu bituma isi irushaho gushyuha.

Gusa abashakashatsi n’abategetsi habuzeho gato ngo bahamagarire abantu kutarya inyama na gato.

Bavuga ko abantu benshi bashobora kubaho hakoreshejwe ubutaka bukeya igihe abantu bagabanya kurya inyama.

Icyo cyegeranyo impuguke 107 zagiteguriye akanama gahuza amaleta ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe (IPCC).

Kivuga ko ubutaka bukoreshejwe neza bushobora kwibikamo ibyuka bya carbon bisohorwa n’abantu.

Kinasaba ko hafatwa ingamba zikaze zo guhagarika ukwangiza ubutaka no kwiyongera k’ubutayu, ibi byombi bikaba bigira uruhare mu ihindagurika ry’ibihe.

Ihindagurika ry’ibihe rihuriye he n’ibiribwa?

Ihindagurika ry’ibihe ribangamiye iboneka ry’ibiribwa ku isi.

Ukwiyongera kw’ibipimo by’ubushyuhe, imvura idasanzwe n’ibindi bihe by’ikirere bidasanzwe byose bigira ingaruka ku musaruro n’amatungo nk’uko tubikesha BBC.

Ariko rero n’ukuntu ibiribwa biboneka nabyo bigira uruhare mu bushyuhe budasanzwe bw’isi.

Ubuhinzi n’amashyamba byose hamwe bigize kimwe cya kane cy’ibyuka bihumanya ikirere.

Ubworozi bw’amatungo bufite uruhare mu kongera ubushyuhe bw’isi kubera ibyuka bya methane biva mu matungo, n’amashyamba atemwa kugira ngo haboneke inzuri z’ayo matungo.