October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RAYON SPORT na MUKURA VS bazacakirana mu gikombe cyitiriwe Padiri Fraipont Ndagijimana(Fraipont Trophy)

YASUWE 21 

Taliki ya 1 Nzeri 2019 hateganyijwe umukino uzahuza Rayon Sport na Mukura Victory Sport mu gikombe cyiswe Fraipont Trophy cyo kwizihiza yubile ndetse no Kwibuka muri rusange Padiri Fraipont Ndagimana aho bagira bati reka duhe agaciro izina rye ndetse n’ibyo yakoze muri rusange.

Tariki 11 Ukwakira 2019 nibwo Padiri Fraipont Ndagijimana uzwiho kuba yarashinze ikigo cya HVP Gatagara ndetse wagiye afasha no mubindi bikorwa byiza bitandukanye, hazaba huzuye imyaka 100 abonye izuba nubwo yataburutse afite imyaka 63.

Uyu mupadiri wari ufite inkomoko mu Bubiligi yageze mu Rwanda mu 1957, imyaka itatu nyuma yahoo nibwo yahise atangiza ikigo cyahinduye ubuzima bwa benshi mu bafite ubumuga giherereye mu karere ka Nyanza ahazwi nk’I Gatagara.

Iki kigo cyarerewemo abantu benshi bafite ubumuga, bagarurirwa icyizere bariga bavamo abantu b’ingirakamaro mu gihugu. Kuri bo Padiri Fraipont Ndagijimana bamufata nk’intwari y’ikirenga ku byo yabakoreye.

Akaba ari kuri iyo mpamvu muri iyi minsi hazaba ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije kwizihiza yubile y’imyaka 100 yari kuzaba yujuje iyo aba akiriho,kumwibuka ndetse no guha agaciro ibyiza uyu mupadiri yasize akoze byabashije gutanga umucyo kuri benshi bikanatanga urugero rwiza kubandi.

Ibindi bikorwa biteganyijwe harimo ibitaramo bitandukanye harimo ikizabera muri Camp Kigali tariki 30 Kanama 2019, ikindi kikabera muri Stade ya Muhanga bukeye bwaho.

Ibi bitaramo bizasusurutswa n’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byatambutse nka Orchestre Impala, Mavenge Soudi na Byumvuhore Jean Baptiste uba mu Bubiligi.

Iki gitaramo cya Byumvuhore  kizaba gifite umwihariko kuri we kuko nawe ari umwe mu barerewe i Gatagara akanahigira umuziki nyuma akanahakora.

Amazina ye yose ni Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana yavutse ku wa 11 Ukwakira 1919, avukira ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege mu Bubiligi, akaba yaratabarutse taliki ya 26 Gicurasi 1982.

Kuva akimara gutabaruka, iki kigo yashinze cya HVP Gatagara kiyoborwa n’Abafurere b’ubufasha (Frères de la Charité).