October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Korea y’Amajyaruguru yongeye kugerageza gutera ibitwaro bya kirimbuzi

YASUWE 60 

Korea y’Uburaruko yateye ibisasu bya missile bibiri mu nyanza, akaba ari ubwa gatatu icyo  gihugu kigerageza ibyo bitwaro kuva mu minsi micye ishize.

Igisirikare cya Korea y’Amajyepfo kivuga ko izo misire zarashwe ejo kuwa gatanu taliki ya 9 Kanama 2019 ari izitagera kure.

Mu gihe byakwemezwa, iryo geragezwa ryaba ryishe ingingo zigera kuri 11 z’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

Iryo geragezwa kandi ribaye nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amenyeshereje ko “yakiriyr ibaruwa nziza cyane” yohererejwe  na Kim Jong-un Perezida wa Korea y’ Amajyepfo.

Avugana n’abanyamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu, Maison Blanche, Perezida Donald Trump yagize ati: “yari ibaruwa nziza cyane rwose. Nibaza ko turibuze kongera  kubonana vuba. Ni ukuri yanditse ibaruwa nziza cyane y’impapuro eshatu, ni nziza cyane kuva hejuru kugera hasi”.

Bwana Trump avuga ko Bwana Kim atishimiye imyitozo ya gisirikare ihuza ibihugu bya Amerika na Korea y’Amajyepfo.

Bitegekanijwe ko imyitozo nyayo izatangira ejo kuwa 11 Kanama 2019,  mu gihe imyiteguro yayo igeze kure.

Ubutegetsi bwa Korea y’Amajyepfo  buvuga ko iyo myitozo iteye ukubiri n’ibyo bumvikanye na Bwana Trump be n’umukuru w’igihugu cya Korea y’Amajyepfo Moon Jae-in nk’uko BBC yabyanditse.

Korea y’Amajyaruguru  imaze gutera ibisasu bya missile n’amaroketi atari make kuva Bwana Trump na Bwana Kim bemeranije kubyutsa ibiganiro byerekeye umugambi wa Korea y’Uburaruko wo guhagarika ibitwaro bya kirimbuzi mu kwezi kwa gatandatu kw’uyu mwaka wa 2019.

Ibisasu byatewe ku wa 25 Nyakanga 2019 byageze ku birometero 690  byari ibya mbere kuva Bwana Trump na Bwana Kim babonaniye mu karere kagabanya ibihugu bya Korea y’Amajyepfo n’Amajyaruguru mu kwa gatandatu kw’uyu mwaka wa 2019.