October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Arsenal: Kieran Tierney yasinye amasezerano y’imyaka 5 kuri miliyoni za amapawundi £25m, David Luiz nawe ategerejwe muri Arsenal

YASUWE 45 

Kieran Tierney yaguzwe miliyoni 25 z’amapawundi avuye muri Celtic.

Nyuma y’amakuru yakomeje kuvugwa ko Arsenal iri mu biganiro n’ikipe ya Celtic ku musore ukina inyuma(full back) yamaze kuba yasinya bidasubirwaho.Yasinye amasezerano y’imyaka 5 kuri miliyoni  25 z’amapawundi.

 

Uyu myugariro w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Celtic byakomeje kugorana kuba  yajya muri Arsenal bitewe n’uburyo yagombaga kwishyurwa gusa kuri uyu wa kane nibwo byashizwe ku iherezo mu ijoro ryashize ubwo yarasoje ikizamini cyo kwa muganga.

.

Tierney yanyuze muri  academy ya Celtic agaragara  mu mikino 170 muri sizoni 6.

 

 

Tierney yatangaje yavukiye kand agakurira mu  ikipe ya celtic agakomeza kuzamurwa mu ntera none ubu yerekeje i london.azajya yamabara nomero 3.

 

Arsenal yasinyishije David Luiz wakiniraga  Chelsea kuri miliyoni 8 z’amapawundi ( £8m).

David Luiz w’imyaka 32 y’amavuko akaba yari myugariro w’ikipe ya Chelsea amaze gusinyira Arsenal. Ni umukinnyi ufite ubunararibonye dore ko yagaragaye mu mikino 524 muri sizoni 13.

Luizyatangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru iwabo muri  Brazil mu ikipe ya Vitoria ,mbere yo kujya muri Portugal mu ikipe ya Benfica. He yakiniye  Chelsea amara n’indi myak 2 muFrance akinira Paris Saint-Germain,aho yatozwaga na Unai Emery. Yagaragaye akinira Brazil mu mikino mpuzamahanga 56.

Unai Emery yagize ati “David afite ubunararibonye kandi niteguye kingera gukorana nawe. Ni umukinnyi mwiza uzwi kandi aje kongerera imbaraga mu bakina inyuma”.David azajya yambara nomero 23.