October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Meddy yahakanye ko afite fiancée ati: “hari ibyo ngihugiyemo”

YASUWE 82 

Umuhanzi w’ Umunyarwanda Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy hari abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, gusa avuga ko atari fiancée nk’uko bamwe babifashe  kandi hari ibyo agihugiyemo.

Uyu muhanzi avuga ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.  Avuga kandi ko arimo kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Meddy yemeza ko abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Meddy wakoze indirimbo ‘Slowly’ igakundwa cyane, yemeza ko iby’ubukwe n’umukobwa wo muri Ethiopia bakundana yeretse abafana n’ababyeyi umwaka ushize bitari vuba kuko hari ibindi agihugiyemo nk’uko yabitangarije  BBC.

Ati: “Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni ‘girlfriend'”.

Meddy avuga kandi ku buhanga abona ku muhanzi Nsengiyumva Francois ubu wamamaye mu Rwanda mu njyana gakondo, ko abona ari ntagereranywa.