October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

APR FC: Abakinnyi ba Apr fc ejo nyuma y’imyitozo batunguye mugenzi wabo Rwabuhihi bamusukaho amazi ya barafu mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

YASUWE 20 

Rwabuhihi wagize isabukuru y’imyaka 20.

Ni imyitozo yayobowe n’abatoza bashya b’abanya-Maroc, Umukuru Mohammed Adil Erradi , Uwungirije Bekraoui Nabiyl ndetse nuw’abanyezamu Mugabo Alex, ikaba yatangiye saa tatu usozwa saa tanu z’igitondo.

Nyuma y’imyitozo, bamwe mu bakinnyi baje kumvikana ko bagomba gutungura Placide maze bakamumenaho amazi, nk’uburyo bwo kumwifuriza isabukuru y’imyaka 20 yari yujuje k’u munsi wejo tariki ya 6 Kanama 2019.

Abo basore bafashe amacupa y’amazi yari ateretse muri frigo maze baramutungura bayamumenaho, ari nabwo yatangiye kwiruka ngo abacike kuko yari atangiye kumubana menshi.

Itsinda ry’abasore bari bayobowe na Myugariro ndetse akaba na Kapiteni Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, rutahizamu Byiringiro Rague ndetse na Mushimiyimana Muhammed ukina hagati bamukurikiye bakomeza kumumishaho ayo amazi.

Rwabuhihi wageze aho akabacika, ntiyaje gusimbuka umunsi wose kuko yageze aho akagaruka kubicaramo hagati. Kapiteni Manzi, Ombolenga ndetse n’Umunyezamu Ahishakiye  Herithier bateruye ya frigo yari icagasemo amazi maze bayamucuburaho yose, kuko yari yicaye yabuze ubuhungiro aratuza kugeza ubwo amazi yose yamushiriyeho.

Rutahizamu Nshuti Innocent yamufashije maze amuhanagura mu maso

 

 

Nyuma y’uko amazi ya frigo ashize, nibwo abakinnyi bose batangiye kumuririmbira indirimbo imwifuriza isabukuru nziza…… ari nako Nshuti Innocent yageragezaga kumuhanagura mu maso kugira ngo abashe guhumuka, dore ko yari yahumirije kubera amazi yamuturukaga mu mutwe amanuka mu maso ari menshi.

Nyuma y’aho akaba yabwiye Umunyamakuru wa APR FC ko yishimira uko aba basore bamutunguye dore ko atari abyiteze.

‘’Biranshimishije cyane, ntabwo nari nzi ko bantungura bene aka kageni, sinari nzi ko bari bazi ko navutse kuri uyu munsi, Yego ubwa mbere banyirunzeho ndabacika, ngarutse bandusha ubwinshi bamenaho amazi yo muri frigo, gusa biranshimishije cyane.

Rwabuhihi yageze mu ikipe ya APR FC avuye muri KIYOVU SC.