October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imyaka 74 irashize Amerika igize Hiroshima umuyonga

YASUWE 22 

Mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo ibihugu byari bihanganye, Leta zunze ubumwe za Amerika zakoresheje ibisasu bya kirimbuzi by’ubumara babitera mu mijyi ibiri Hiroshima na Nagasaki yo mu Buyapani mu minsi mikeya ikurikiranye mu 1945, ubu hashize imyaka 74, Abayapani bibuka aya marorerwa yakorewe umujyi wabo wa Hiroshima.

Mu gitondo 8:15 mu buyapani, taliki ya  6 Kanama 1945 mu ntambara ya Kabiri y’isi yabaye (1939-1945), indege y’intambara ya Leta zunze ubumwe za Amerika B-29 izwi ku izina Enola Gay,yaroshye igisasu cya kirimbuzi(Bombe atomique) mu mujyi wa Hiroshima.

Ebola Gay yakoreshejwe mu gusenya Hiroshima

Iki gitero cyasenye 90% bingana hafi na kilometero kare 50 by’uyu mujyi wa Hiroshima ako kanya hahita hapfa abantu barenga 80,000 hafi mirongo itau ku ijana by’ababarizwaga muri uwo mujyi, abandi ibihumbi n’ibihumbi bagiye bapfa bazira guhumeka imyuka ndetse n’izindi ngaruka za kiriya gisasu.

Igisasu cyahawe akazina ka ‘Little Boy’ cyatewe i Hiroshima

Mu minsi itatu yakurikiyeho ahagana saa tanu  za mugitondo mu buyapani, taliki ya 9 Kanama 1945, indege y’intambara ya Amerika n’ubundi B-29 yongeye gutera ikindi gisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Nagasaki iki bivugwa ko cyari gikaze kurusha icyatewe I Hiroshima ,aha hapfuye abarenga 40,000 bigaragara ko bari bake ugereranyije n’I Hiroshima kubera imiterere y’I Nagasaki byatumye kitabasha kwangiza byinshi ugereranyije nuko byari byitezwe n’imbaraga cyari gifite kuko cyabashje kwangiza ahantu hangana hafi na kilometer kare 2.6 gusa.

Mu yakurikiyeho i Hiroshima hagaragaraga nk’amatongo

Ibi byatumye ahagana mu masaha y’umugoroba taliki ya 15 Kanama, umwami w’abami w’ubuyapani Hirohito ahita atambutsa ijambo kuri Radio y’igihugu  yemera ko bamanitse amaboko batsinzwe intambara kuko ibyari bimaze kuba byari indengakamere.

Amakuru ahita akwirakwira ahantu hose, abayapani nabo bari bafanyije bumva ko batsinzwe intambara. Amasezerano y’uko Ubuyapani butsinzwe intambara kandi butagomba no kongera gusubira mu ntambara yasinywe taliki ya 2 Nzeri 1945, mu bwato kirimbuzi bw’intambara bwa America.