October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CHOLERA yibasiye umujyi wa Bujumbura

YASUWE 14 

Umuyobozi w’ umujyi wa  Bujumbura Freddy Mbonimpa, kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Kanama 2019 ko  muri uyu mujyi indwara ya CHOLERA yamaze kwibasira abatari bacye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bwana Mbonimpa yatangaje ko abantu 126 bamaze kwandura iyo ndwara.

Yagize  ati: “Kugeza ubu, ibice byibasiwe kurusha ayandi ni KANYOSHA, BUYENZI, BUTERERE, na KIBITOKE”.

CHOLERA yandurira mu kunywa amazi cyangwa gufata ibyo kurya byandujwe n’amazirantoke arimo mikorobe zayo.

Bwana Mbonimpa akomeza avuga ko “hari ibice bihuriramo abantu benshi bitubahiriza isuku, nk’amazu y’uburiro (restora)  n’ubunywero (utubari) …”.

Avuga ko umunsi ku munsi “hagaragara abarwayi bashyashya bane cyangwa batanu”.

Uyu muyobozi atangaza ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’iyo ndwara.

Muri izo ngamba harimo guhagarika: “amaresitora n’utubari bikorera mu masoko, mu ma parking y’imodoka, iruhande rw’imihanda  cyangwa ahegereye za ruhurura” nk’uko BBC yabyanditse.

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura kandi yahagaritse “urujya n’uruza rw’amasorori arimo ibyo kurya, ubucuruzi bw’abatembereza amazi yo kunywa ari mu masashe, imitobe n’ibindi byo kurya ku ma parking n’ahandi hahurira abantu benshi”. Yabujije kandi kuvoma no gukoresha amazi yo mu migezi cyangwa y’imiserege.

Freddy Mbonimpa asaba ko ahantu hose hakinze hatafungurwa  ubuyobozi  abaharanira uburenganzira bwa muntu batabonye ko hujuje ibisabwa mu isuku.

CHOLERA ni indwara yandura cyane kandi yica vuba mu gihe umurwayi atavuwe hakiri kare.