October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikibazo cy’ubwenegihugu bwa Eric Kabendera gikomeje kuba agatereranzamba

YASUWE 46 

Umubyeyi w’umunyamakuru Eric Kabendera bwa mbere yaganiriye n’umunyamakuru kuva umuhungu we yatabwa muri yombi, ahakana ibyo polisi ivuga ku bwenegihugu bw’umwana we.

Ubwo Kabendera ukora inkuru zicukumbuye yafatwaga, umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Dar es Salaam yavuze ko harimo gukorwa iperereza ku bwenegihugu bwe, bakeka ko ari umunyamahanga.

Verdiana Mujwahuzi w’imyaka 80, anenga cyane ibivugwa na polisi ku bwenegihugu bw’umuhungu we, agasaba ko arekurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru kigenga The Citizen cyo muri Tanzania, Verdiana Mujwahuzi yagize ati: “Kabendera ni umwana wanjye, namubyariye hano muri Tanzania nawe ntiyigeze ashidikanya aho akomoka, polisi nivuge impamvu y’ukuri itumye afungwa”.

Uyu mubyeyi yagiye mu rugo rw’umuhungu we kuva yatabwa muri yombi, avuga ko afite impungenge zikomeye ku buzima bw’umwana we.

Yibaza kandi impamvu Leta ikemanga ubwenegihugu bw’umwana we wavukiye muri Tanzania nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Eric Kabendera, asanzwe yandika inkuru zicukumbuye ku binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, birimwo ‘The Guardian’ cyo mu Bwongereza.

Yafatiwe iwe i Dar Es Salam n’abantu batandatu, ku wa mbere w’iki cyumweru taliki ya 29 Nyakanga 2019, ababibonye bavuga ko yabanje kwamburwa terefone ye, n’iy’umugore we.

Nyina wahoze ari umwalimu, yavuze ko muri iki cyumweru hari abantu 10 bo mu nzego zishinzwe umutekano baje kumubaza ibyerekeranye n’amavuko y’umuhungu we.

Uyu mukecuru avuga ko nko mu gihe cy’imyaka ine ishize yabajijwe n’inzego z’ubutegetsi ahitwa Bukoba ibijyanye n’ubwenegihugu bwe.

Umunyamakuru Eric Kabendera arafunze akekwaho kuba atari umutanzania

Amakuru ya IBN TV yo mu kwezi kwa gatanu 2013 avuga ko “Leta yatangaje ko ubwenegihugu bwa Eric Kabendera n’ababyeyi be Nolasco John Kabendera na Verdiana Protus Mujwahuzi butagibwaho impaka kuko bose ari abatanzania bahavukiye”.

Mu kwezi gushize kwa nyakanga, polisi yatangaje ko yafashe Kabendera kuko ubwenegihugu bwe bushidikanywaho.

Umugore we, amaze kwemererwa gusura umugabo we inshuro ebyiri kuva yafatwa, polisi kandi yamuherekeje iwe gufata ibimuranga byerekana ubwenegihugu bwe.

Barasaba ko arekurwa

Ku mbuga nkoranyambaga abantu banyuranye muri Tanzania no hanze yayo, bari mu bukangurambaga bwo gusaba ko uyu munyamakuru arekurwa.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu banditse ikirego gisaba umucamanza w’urukiko rw’i Dar es Salaam kumurekura, kizaburanishwa ejo kuwa mbere taliki ya 5 Kanama 2019.