October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abayobozi b’umushinga wo gukora indege U Drean Global baguye mu mpanuka y’indege

YASUWE 29 

Umushinga w’indege yakozwe n’abana bo muri Afurika y’Epfo ngo ive i Cape igere i Cairo igaruke, watangaje urupfu rw’abayobozi bawo mu mpanuka y’indege yabereye muri Tanzania.

Ni impanuka yabaye ejo kuwa gatandatu  taliki ya 3 Kanama 2019 i Tabora muri Tanzania yaguyemo Abanyafurika y’epfo babiri, iyi ndege yari  irimo yerekeza muri Malawi nk’uko byahise bitangazwa na Azam TV yo muri Tanzania.

Umushinga U Dream Global watangaje ko “ubabajwe no gutangaza impanuka y’indege y’ubufasha yapfiriyemo abayobozi b’uyu mushinga Des Werner na Werner Froneman”.

U Dream Global yatangarije kuri Facebook ko nta wundi muntu wagirize ikibazo kubera iyi mpanuka.

Uwatekereje umushinga yapfushije se

Megan Werner wagize igitekerezo cy’uyu mushinga, umubyeyi we yaguye mu mpanuka

Umushinga wa U Dream Global watekerejwe na Megan Werner, umukobwa w’imyaka 17 washakaga kugera ikirenge mu cya se Des Werner usanzwe ari umupilote.

We na bagenzi be bagera kuri 20 b’urungano batangiye uyu mushinga, bubaka indege yabo n’ubwo bari batarabona uburenganzira bwo gutwara indege.

Ntabwo biratangazwa niba uru rubyiruko rukomeza urugendo rwabo

Des Werner usanzwe ari umupilote w’indege za gisiviri yiyemeje kuba hafi y’uru rubyiruko mu nzozi zarwo zo gutwara indege rwiyubakiye nk’uko yabibwiye BBC mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2019.

Babigezeho, muri uko kwezi bahaguruka i Cape berekeza i Cairo bagomba guhagarara mu bihugu 11.

Bari baherekejwe n’indege y’ubufasha y’abapilote babigize umwuga, ari nayo yakoze impanuka kuri uyu wa gatandatu irimo Des Werner na Werner Froneman.

Froneman yafataga Des Werner nk’inshuti ye magara bajyaga batwara bari kumwe indege yo mu bwoko bwa Sling4 “TAF”

Urugendo rw’indege y’aba bana rugeze mu gice cya Afurika yo hagati bava i Cairo basubira i Cape muri Afurika yEpfo aho bahagurukiye.