October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame n’Umufasha we batashye ku mugaragaro Hoteli Singita Kwitonda Lodge-AMAFOTO

YASUWE 18 

Kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame we Jeannette Kagame bafunguye ku mugaragaro hoteli Singita Kwitonda Lodge iherereye mu karere ka Musanze mu mizi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. 

Iyi hoteli yo ku rwego rwo hejuru yubatse ku buso bwa hegitari 178, ikaba ifite umwihariko wo kuba uyirimo aba yitegeye neza neza ibyo birunga uko ari 3.

U Rwanda rubaye igihugu cya 4 iyi hoteli ikoreramo nyuma ya Afrika y’Epfo, Zimbabwe ndetse na Tanzania.

Mu gihe gito imaze itangiye, hoteli Singita imaze guha akazi ababarirwa muri 70 biganjemo urubyiruko rukomoka mu miryango ituriye aho iyi hoteli yubatse mu Karere ka Musanze nk’uko babitangarije Radio Rwanda.