October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imipaka ya Gisenyi – Goma yamaze gufungwa

YASUWE 14 

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 1 Kanama 2019 nta muntu urimo kwemererwa kwambuka imipaka ihuza Gisenyi na Goma hagati y’u Rwanda na Kongo.

Haba umupaka wa ‘Petite barriere’ cyangwa ‘Grande barriere’ yose irafunze ku baturage bashaka kwambuka. Ni nako bimeze ku ruhande rwa Kongo hakurya.

Hari ubwoba bwinshi butewe n’icyorezo cya Ebola kirimo kuvugwa mu gihugu gituranyi no mu mujyi wa Goma uturanye cyane n’uwa Gisenyi mu Rwanda.

Abaturage benshi bari hafi y’umupaka nyuma y’uko inzego z’umutekano zirimo  kubasubiza inyuma zibabwira ko ubu bitemewe kwambuka bajya i Goma, ni nako bimeze hakurya ku bashaka kwinjira mu Rwanda.

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Kongo ntacyo baratangaza ku ifungwa ry’uyu mupaka.

Amakuru  ataremezwa n’abategetsi, avuga ko hari umuntu wa gatatu basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma.

Abaturage kuri uyu mupaka wafunzwe baratangaza  ko babwiwe n’abashinzwe umupaka ko wafunzwe mu kwirinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Bavuga ko ari ibintu bibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ariho bavana imibereheo yabo ya buri munsi, ubu bakaba barimo kwibaza uko bigenda.

Abaturage bahagaze imbere y’umupaka bangiwe gutambuka

Atinya inzara kurusha ‘Ebola’

Abaturage kuri uyu mupaka babwiye BBC ko gufunga uyu mupaka byabatunguye, ko batigeze babimenyeshwa mbere.

Mvuyekure Ernest umufundi uva ku Gisenyi buri gitondo akajya gukorera i Goma, yasanze umupaka ufunze avuga ko ubu barimo kwibaza icyo bakora .

Yagize ati: “byadukomeranye kuko turya ari uko tuvuye hariya hakurya, nta suka tugira ngo duhinge. Mfite abana barindwi babaho iyo nakoze.

Yakomeje agira ati: “Turabona ikibazo cya Ebola koko, ariko n’imibereho ni ikibazo, naho uburwayi bwo umuntu yajya kwivuza cyangwa agapfa ariko atishwe n’inzara”.

Uwitonze Claudine, acuruza ibintu bitandukanye ku ibase (basin) i Goma. Ati: “ndimo  kubona ntacyo gukora kubera ko Kongo niyo yari intunze, ubu nyine ni ukwicwa n’inzara.

Hagenimana Joseph, atwara imizigo hagati ya Gisenyi na Goma avuga ko ikimubabaje ari uko batigeze bababwira iby’iki cyemezo.

Ati: “tuje tugiye gukora dusanga ufunze [umupaka], ubu inzara igiye kudukubita, bamwe barajya no kwiba niba batarizigamye”.

Abaturage bari biteguye kwambuka ngo bajye gushaka imibereho baribaza uko bigenda

Umupaka wa Gisenyi – Goma ni umupaka ubu ufatwa nk’uwa mbere ugendwa cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

Hagati mu kwezi gushize kwa Nyakanga ubwo Ebola yari imaze kugera i Goma, Minisitiri w’ Ubuzima mu Rwanda Dr. Diane Gashumba yaje kuri uyu mupaka, yabwiye abanyamakuru ko bakajije ibikorwa byo gusuzuma abawunyuraho.

Yanagize ati: “Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo”.