October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

EXPO 2019: Ikoranabuhanga ryoroheje byose, Singombwa kugenda wikoreye amafaranga n’itike urayihereza.

YASUWE 18 

Mu imurika gurisha(Expo 2019) ritegurwa n’urugaga rw’abikorera (PSF) riri kubera I Gikondo ku nshuro ya 22 haragaragaramo ibikorwa byinshi byiza ariko ikoranabuhanga riri mubyoroheje byinshi.

Expo 2019 ishingiye cyane ku ikoranabuhanga aho bitagusaba kugendana amafaranga mu ntoki habe no gutegereza ko hari uri buguhe itike kuko ufite ubushobozi bwose bwo kuyiha kandi ku buryo bworoshye cyane ukoresheje MTN MoMo, Tigo Cash Cyangwa Airtel Money.

Iri Murika Gurisha rya 2019 rirabonekamo serivisi n’ibicuruzwa byose bishoboka byaba ibya hano mu Rwanda cyangwa ibyo mu mahanga mu ngeri zose.

Police y’igihugu iratanga serivisi zose nkuko bisanzwe
Hari imyenda y’ubwoko bwose

Uribaza uti ikoranabuhanga ryorohejwe gute?

Ubu ushobora kugura itike yo kwinjira muri Expo 2019 ukoresheje umuyoboro uwariwo wose ukoresha wibereye iwawe mu rugo cyangwa ahariho hose, Singombwa kugenda uvunwa n’amafaranga cyangwa ufite impungenge ko bashobora kuyakwiba cyangwa akaza kukubana make kuko Banki waba ubitsamo iyariyo yose urayisanga hariya muri Expo 2019, ubashe gusaba  uhabwe icyo ukeneye cyose kandi kuri Serivisi izira amakemwa.

Uti byoroshye gute kubona itike ikwinjiza muri Expo 2019?

Biragusa kuba ufite amafaranga nibura Magana atanu ku murongo uwariwo wose waba ukoresha: AirtelTigo cyangwa MTN Rwanda.

Kubakoresha MTN ufiteho amafaranga Atari munsi ya 500 Frw:

Kanda *779#, Hitamo ururimi, Shyiramo umubare w’amatike ukeneye, Kanda *182*7# urahita uhabwa imibare y’itike yawe ikwemerera kwinjira muri Expo 2019.

Kubakoresha AirtelTigo :  Kanda *726*500# ushyiremo umubare w’ibanga ubashe kubona tike ikwemerera kwinjira muri Expo 2019.

Ibi byose ubikora mu buryo bworoshye bitagusabye kubanza kugira uwo usaba ubufasha, gusa mugihe udasobanukiwe  uko ibi bikorwa mbere yuko winjira aho Expo 2019 iri kubera, hari abantu babizi neza bagufasha kubikora neza kandi muburyo bwiza cyane.

Winjira werekanye imibare y’itike waguze

Abantu bose Rwandanews24 yabashije kuganiriza ahari kubera Expo 2019 bagaragaje akanyamuneza bavuga ko iyi Serivisi y’ikoranabuhanga ari nziza cyane kandi ari ntamakemwa kuko ibafasha kubona itike muburyo bworoshye kandi bwihuse, bati mbese ni ntamakemwa.

Ukigera ku marembo y’aho Expo 2019 iri kubera wakiranwa urugwiro n’abakozi b’izi sosiyete z’itumanaho biteguye kugufasha kucyo udasobanukiwe cyose.

Iyi Expo 2019 ihurije hamwe abamurikabikorwa barenga 500 bavuye mu bihugu birenga 25 bitandukanye.

Urujya n’uruza ni rwose ku bitabira Expo 2019

Byumwihariko inama y’igihugu y’urubyiruko irashishikariza urubyiruko kwitinyuka bagashyira kumugaragaro ibikorwa byabo ndetse bakabinyekanisha kuburyo bimenyekana no ku rwego mpuzamahanga nabo bikabafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyabo.

Habumugisha ukora amajyane mu bibuto bya voka

N’izinsi Serivisi ziratangwa nk’uko bisanzwe, Gerayo nawe: