October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nigeria: Inzoka nini yahanukiye Abadepite basubika amatora bakizwa n’amaguru

YASUWE 64 

Ikiyoka kinini cyatunguye abadepite bo muri leta ya Ondo muri Nigeria ubwo bari barimo gutora amategeko mashya, ibyari akazi bihinduka umuvundo buri wese yiruka agana umuryango usohoka kugira ngo arokore amagara ye.

Ubwo aba badepite bo muri Ondo bari bamaze kwicara mu myanya yabo kuri uyu wa kane taliki ya 26 Nyakanga 2019, bagiye kubona babona ikiyoka kinini gihanutse kivuye kuri Plafond cyikubita ku mutwe w’umuyobozi w’inteko Bwana Bamidele Oloyeloogun.

Iki kiyoka cyakangaranyije abari mu nteko cyane bituma babyigana basohoka hanze dore ko iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye.

Ikiyoka cyaguye mu nteko buri mudepite akizwa n’amaguru

Umuvugizi w’inteko ya Ondo,Olugbenga Omole yagize ati: “Ubwo twese twari tumaze kwicara,inzoka yahanutse mu cyumba twarimo ihagarika akazi buri wese agerageza kuva mu cyumba.Nta muntu n’umwe yarumye mbere y’uko ifatwa n’umwe mu badepite akayica nk’ uko l’actualité yabyanditse”.

Iyi plafond y’iyi nzu ikoreramo inteko irashaje ariyo mpamvu yagwiriye umukuru w’inteko ndetse na bamwe mu badepite ubwo iki kiyoka cyari kimaze kumanuka kiyitoboye.

Benshi mu badepite bavuze ko kuba izi nzoka zararitse mu nzu y’inteko byatewe n’uko abakozi batayitayeho bikagera ubwo iyi plafond isaza cyane ndetse ikarikwamo n’ibikururanda.