October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Real Madrid:Zinedine Zidane akomeje guterwa impungenge n’imvune zikomeje kwibasira abakinnyi

YASUWE 36 

Zinedine Zidane akomeje guterwa impungenge n’imvune zikomeje kwibasira abakinnyi. Ni mu gihe kandi shampiyona yo muri La Liga yegereje. Ferland Mendy niwe mukinnyi uherutse kugira ikibazo cy’imvune,akaba yavunitse ari mumyiteguro ya shampiyona itaha muri leta zunze ubumwe z’america.

Mendy aje yiyongera kuri Brahim Diaz  na Marco Asensio – byitezweko agiye kumara hanze y’ikibuga amezi 9.

Aganira n’ikinyamakuru Marca Zinedine Zidane yagize ati,”Sintekereza uwaba agiye gusimbura Marco.”

“twashegeshwe n’imvune ya Marco gusa dukomeje kwitegura hamwe n’abandi bakinnyi bari hano ubundi tugasubira i Madrid.”

Abajijwe ku kwiyongera kw’imvune bikaba biri guhurirana nuko Gareth Bale yaba ari hafi kuva muri iy’ikipe, niba ntampinduka bishobora gutera akaba yahaguma,ntiyigeze agira icyo abitangazaho.

Real Madrid  ikomeje imyiteguro muri leta zunze ubumwe z’america, aho kuri uyu wa gatandatu izahura na Atletico Madrid bakunze guhangana.Uyu mukino uzaba mu masaha ya mugitondo mu mujyi wa New Jersey.