October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kayonza: Abashinwa babanje guterekera bicira inka mu muhanda mbere yo kuwubaka

YASUWE 34 

Iyi ni imigenzo yakozwe n’ Abashinwa  mbere yo gutangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 30 uzaturuka i Kabarondo ukagera kuri Parike y’Akagera uciye mu Murenge wa Kabare na Rwinkwavu ndetse n’agace gato ko mu Murenge wa Ndego.

Ni umuhanda witezweho kuzafasha ba mukerarugendo basura iyi parike ndetse unafashe abantu kugera kuri hoteli ziri kubakwa muri aka gace.

Mbere yo gutangira gukora umuhanda, Abashinwa bawukora babanje gukora imihango idasanzwe yatunguye abanyarwanda benshi. Iyo mihango irimo kwica inka amaraso yayo agatembera mu muhanda bagiye kubaka.

Bamwe mu banyarwanda bakorana n’aba bashinwa batifuje ko amazina yabo amenyekana badutangarije ko ibi bakora biri mu muco wabo ngo ntaho bihuriye no guterekera.

Abashinwa babagiye inka mu muhanda mbere yo kuwubaka, amaraso yayo bayatembeshereza mu muhanda

Umwe yagize ati “ Ntabwo ari uguterekera cyangwa gutamba ibitambo nk’uko abanyarwanda babifata, ahubwo ni umuco wabo baba barimo gukora. Iyo bagiye kubikora barabanza bagatumira umuyobozi Mukuru wabo uba uhagarariye sosiyete mu gihugu barimo, barangiza bagafata inka bakayica amaraso yayo agatembera muri uwo muhanda.”

Yakomeje agira ati “Bagenda bunama basaba imigisha mu bikorwa runaka bagiye gutangira gukora, iyo babirangije nibwo batangira gukora, iyo barangije nk’igice cya mbere cy’umuhanda barongera bakabaga indi nka bakishimira ibikorwa bamaze gukora gutyo gutyo kugera barangije gukora umuhanda.”

Hari ibyavugwaga ko amaraso bayasiga imashini zose bazakoresha ndetse n’inyama za ya nka bakazirya, ariko abo twaganiriye  birinze kugira icyo babivugaho.

Amakuru dukesha Igihe aravuga ko abaturage benshi bari bashungereye aba bashinwa batashye bumiwe, bavuga ko batari baziko Abashinwa nabo bagira imihango imeze nk’iy’abanyafurika.

Uyu muhanda wa kilometero 30 urimo kubakwa na sosiyete yitwa HNRB biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’umwaka umwe.

Iyi mihango y’Abashinwa bakaba barayikoze kuwa kabiri taliki ya 23 Nyakanga 2019 mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare ahatangirijwe ibikorwa byo kubaka umuhanda.