October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Intore Tuyisenge mu ndirimbo nshya y’akarere ka Gisagara

YASUWE 30 

Akarere ka Gisagara kamaze gushyira ku mugaragararo indirimbo igaragaza imiterere, ibyiza, ibikorwa, ndetse n’intumbero y’akarere ka Gisagara mu iterambere yakozwe n’intore Tuyisenge nkuko asanzwe akora mu nganzo agakorera ibihangano utundi turere.

Gisagara akarere gaherereye mu ntara y’amajyepfo kari kamwe mu turere uyu muhanzi yari atarakorera indirimbo, dore ko bimenyerewe ko uyu muhanzi amaze kuba ubukombe mu gutambutsa ubutumwa bugaragaza ibyagezweho, gukangurira abanyarwanda kubibungabunga, kubamenyesha gahunda za Leta, kwimakaza indangagaciro na kirazira nk’Intore ndetse n’ibindi bifasha abanyarwanda gukunda igihugu no kumenya aho iterambere ryacyo rigeze.

Iyi ndirimbo isohokeye rimwe mu majwi n’amashusho ikaba yibanda ku bikorwa by’indashyikirwa by’Imbanzabigwi z’Akarere ka Gisagara mu mpande zitandukanye, imiterere yako, ibintu by’ingenzi bihabarizwa ndetse n’ibindi by’ingenzi bigaragara muri aka Karere.

Ubu ushobora kuyibona nawe ukayitunga.