October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije barifuza ko hajya hatumizwa imodoka hitawe ku bumuga bwabo

YASUWE 26 

Ibi ni bimwe mu bitangazwa n’Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho bavuga  ko babangamirwa cyane no kugenda muri bisi zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ngo bitewe n’imiterere yazo, bakaba bifuza ko hajya hatumizwa imodoka hitawe ku kibazo cy’abafite ubumuga kugirango babashe kuzigenderamo bitabagoye.

Abafite ubumuga, bemeza ko nubwo hari imodoka ziherutse kuza z’abafite ubumuga mri rusange, bo bagorwa cyane no kuzigenderamo.

Bisi zitwara abagenzi kuba kuzinjiramo bisaba umuntu kurira ndetse n’intebe zazo zikaba ari ndende ni bimwe mu byo bashingiraho bavuga ko zibagora kuzigenderamo.

Bavuga ko iyo bizicayemo amaguru yabo atagera hasi ku buryo iyo imodoka ikase hari abo biviramo kugwa ku buryo hagiye hatumizwa imodoka zifite n’imyanya migufi byabafasha.

Tuyishimire Honorine ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yagize ati “Mu by’ukuri ndababwira nk’ufite ikibazo cy’ubumuga bw’ubufufi bukabije, urumva kugira ngo uzurire ziriya bisi ugeremo imbere biba bigoye kuko mwabonye ko ziba zifite utuntu tumeze nk’inzego ni harehare.”

Yakomeje avuga ko kuba hari igihe binjira mu modoka bagasanga imyanya yo kwicaramo yuzuye bakabasaba kugenda bahagaze hari abo biviramo kugwa hasi

Ati “ Ureke n’ibyo no kugeramo imbere urabona ko hari ubwo ugeramo ugasanga bisi yuzuye bikaba ngombwa ko uhagarara, guhagarara rero ku muntu wa metero imwe kumubwira ngo nahagarare afate hejuru, nabyo ni ikibazo kuko hari ubwo imodoka ikata atigeze abona aho yicara akaba araguye.”

Imodoka zitwara abagenzi ntizorohera abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije kuzigendamo

Byiringiro Innocent we yagize ati “Hari byinshi ziriya bisi zidafite tuba dukeneye kuko nk’urugero iyo usanze abantu buzuye ukagenda uhagaze hari ubwo ugwa kubera ko iyo imodoka ikase ubura aho gufata, ikindi kandi ntuba unabasha kureba imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), Kihangire Bishop, yadutangarije ko mu mpera za Nyakanga 2019, bazazana imodoka zifite n’imyanya y’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Yagize ati “Uku kwezi kuzarangira twazanye bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abafite ubumuga bukabije kuko nibajya baza izajya imanuka icyuma gihure n’ubutaka”.

Akomeza agira ati “Hari n’ubundi buryo zikoze ku buryo zishobora kumanuka ubwazo zikigira hasi ku buryo n’ufite ubumuga izajya imuzamura kandi harimo n’imyanya yabo migufi ugereranije n’izindi ntebe.”

Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riherutse gutegura inama yahuje abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi hagaragazwa ko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi zo gutwara abantu bafite ubumuga izo nzego ziyemeza ko zigiye gukemura icyo kibazo.