October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jay-Z na Meek Mill bunze imbaraga mu gukora inzu nshyashya ifasha abahanzi.

YASUWE 32 

Umuhanzi Jay-Z umaze iminsi ashyirwa mu majwi cyane hano mu Rwanda, aho hakwirakwizwa amagambo asa nkaho adafite gihamya ko yaba afite inkomoko hano mu Rwanda hagendewe gusa ku magambo yakoreshejwe n’umugore we Beyonce Knowles mu ndirimbo, arigufasha Meek Mill gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora inzu ifasha abahanzi yahawe izina rya ‘Dream Chasers’, ishamikiye kuyari isanzwe y’umuhanzi Jay-Z yitwa Rock Nation.

Kuri uyu wa kabiri ku kicaro cya Rock Nation y’umuhanzi Jay-Z ibarizwa mu mujyi wa New York, imbere y’abanyamakuru bakeya hasinywe impapuro z’ubufatanye hagati ya ‘Rock Nation’ na ‘Dream Chasers’ inzu nshyashya biteganyijwe ko izajya itunganya umuziki ikanafasha abahanzi iyobowe na Meek Mill.

Jay-Z

Iyi Dream Chasers izajya ikora ibikorwa nk’ibisanzwe byo gufasha abahanzi, n’ubucuruzi bw’umuziki ndetse biteganyijwe ko vuba izajya ikora ibikorwa byo gutunganya umuziki ku bahanzi bazaba bayibarizwamo.

Uyu muhanzi Meek Mill azakomeza gukorana indirimbo na Maybach/Atlantic Records nkuko bisanzwe kugeza igihe amazerano basanzwe bafitanye azarangirira akaba agifite n’ibindi bintu byinshi byo gukorana nabo kugeza taliki 28/8/2019 nyuma agakomeza ibikorwa bye nkuko yabipanze.

Meek Mill w’imyaka 32 yatangaje ko aricyo gihe cyiza ngo nawe atangire gufasha abahanzi ndetse na Business y’umuziki atangire kuyikora byimbitse.

Kugeza kuri ubu Dream Chasers nta Muhazi irasinyisha mu buryo bw’imikoranire, hakaba hataranatangazwa n’igihe nyacyo izatangirira imirimo yayo.