October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inyeshyamba muri Congo ziraye mu baturage n’imihoro abagera ku 9 bahasiga ubuzima

YASUWE 24 

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batangaje ko abantu icyenda, barimo n’abana benshi, bishwe igihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu mirenge ibiri iri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Mu masaha ya nijoro kuwa mbere taliki ya 22 Nyakanga 2019 ashyira uyu wa kabiri taliki ya 23 Nyakanga 2019, inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu Majyaruguru y’umujyi wa Beni.

Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero, ariko impamvu yabyo ntiramenyekana. Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu magana bahunze ako gace nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

ADF nta murongo uhamye wa politike ifite, ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.