October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rayon Sports:Umutoza Kirasa Alain yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije

YASUWE 23 

Kirasa Alain asinyira Rayon Sports amaserano y’umwaka 1

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka  nyuma isezerewe muri kimwe cya kane. Mu minsi mike ishize nibwo Jean Paul Nkurunziza yahawe inshingano yo kuba umuvugizi wa ekipe wa akaba yaratangiye iyi mirimo kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, kuri ubu bamaze gusinyisha umutoza watozaga Kiyovu Sport   Kirasa Alain.

 

Uyu mutoza wasinyiye Rayon Sports yabanje kunyura muri Heroes Fc yo mu kiciro cya kabiri, ahawe amasezerano y’umwaka umwe yashyizeho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga 2019.

 

Ni mu gihe Kandi Rayon yagaruye umutoza wahozr ayitoza umwaka ushize Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo,akaba agiye gufatanya na Kirasa Alain mu mikino ya CAF ndetse na Champiyona itaha.

 

Mu makuru avugwa muri Kiyovu nuko bifuzaga kugumana uyu umutoza ariko bikaza kurangira yerekeje muri Rayon Sports.

 

Mustafa Nsengiyumva wasinyiye Kiyovu Sports Avuye muri Apr Fc.

Ni nako kandi Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi wo hagati Mustafa Nsengiyumva wakiniraga Apr Fc.Mustafa Nsengiyumva yageze muri Apr Fc avuye muri Police Fc.Akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.