October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Minisitiri w’Ubuzima yambuwe inshingano zo kurwanya Ebola ahita yegura

YASUWE 16 

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Oly Ilunga kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nyakanga 2019, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwamburwa inshingano zo guhangana n’icyorezo cya Ebola zigashyirwa mu maboko ya Perezida Felix Tshisekedi.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 20 Nyakanga 2019, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko inshingano zo kugenzura ibikorwa byo guhashya icyo cyorezo zishyizwe mu maboko ye.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Ilunga wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko yamaze gutanga ubwegure bwe.

Yagize ati “Nyuma y’icyemezo cya Perezida cyo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku giti cye, natanze ubwegure bwanjye nka Minisitiri w’Ubuzima.”

Ilunga yanagaragaje ko imikoranire itari myiza hagati ye na Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye no guhangana na Ebola, nk’uko Associated Press yabitangaje.

Yagize ati “Nababajwe n’uko komite ishinzwe guhangana na Ebola yashyizweho ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, bikemezwa ntabizi.”

Dr. Jean-Jacques Muyembe ni we washyizweho na Perezida Tshisekedi ngo ayobore Komite ishinzwe guhangana na Ebola ku rwego rw’igihugu.

Guhera muri Kanama umwaka ushize wa 2018, Ebola imaze guhitana abasaga 1600 mu burasirazuba bwa Congo.