October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Charly na Nina bamaze gushyira ahagaragara indirimbo bakoranye n’umunya Nigeria

YASUWE 24 

Charlotte Rulinda(Charly)na Fatuma Muhoza(Nina) aribo Tuzi nka Charly na Nina nkuko biyemeje kugeza umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga ubwo batangiraga umuziki wabo ahagana 2014 bakomeje kwesa umuhigo wabo ko uretse guteza imbere umuziki wabo imbere mu gihugu no hanze yacyo bishoboka.

Charly na Nina bakaba bamaze kugaragariza abafana babo indirimbo yitwa ‘LAZIZI’ bakoranye n’umu nya Nigeria witwa Orezi wamenyekanye cyane ku ndirimbo nka Shoki, Rihanna ari nayo yatumye amenyekana cyane ahagana muri 2013 n’izindi.

Orezi

Iyi ndirimbo ‘LAZIZI’ imaze kujya ahagaragara mu majwi gusa amashusho akaba agitunganywa bakaba batngaje azasohokakuri uyu wa gatatu taliki  24/7/2019 mu masaha y’umugoroba, kuri ubu ushobora kuyumva ahariho hose uzi hashobora kuboneka indirimbo uciye kuri internet.