October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mico The Best: Sinkikundana n’umuzungu ahubwo numva nikundira umukobwa wirata

YASUWE 51 

Muri gahunda yo kubageza amakuru y’abahanzi n’ibyamamare, Rwandanews24 yasuye Mico The Best atuganiriza ku buzima bwe ndetse anadutangariza bimwe muri byinshi bamuvugaho nibiranga umukobwa akunda

Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best Ni umuhanzi Nyarwanda wavukiye mu Rwanda I Gikondo mu Karere ka Kicukiro nyuma yaho gato baza kwimukira I Butare, yatangiye muzika ahagana muri 2008, akaba yaratangiriye ku ndirimbo ‘Akanoti ka 500’ itaramenyekanye cyane gusa yaje gukorana indi yise ’Umuzungu’ yamenyekanye cyane nk’igikara ari nayo yatumye abanyarwanda batangira kumenya umuntu witwa Mico The Best muri muzika nyarwanda

Nyuma gato Mico The Best Yabaye nkucecetse gakeya kuko yari ahugiye mu gufasha abandi bahanzi bakizamuka anakora ibyo gutunganya indirimbo ’Music Audio Production’

Yongeye kugaruka nka Mico The Best mushyashya ubwo yaje agarukanye indirimbo nziza cyane y’urukundo yise ‘ Umutaka’ yabiciye bigacika icyo gihe, anavuga ko yayikoreye kuva hasi kugera hejuru, kubera ubuhanga bwari buri muri iyo ndirimbo byanatumye ikundwa n’abantu benshi cyane, byamubereye inzira yo guhita asinyana amasezerano y’imikoranire na Super Level yafashaga abahanzi mu bintu bitandukanye harimo kubafasha gutunganya ibihangano byabo, kubamenyekanisha ndetse no kubashakira amasoko

Ibyo byatumye abasha kumenyekana cyane kuko byumvikanaga ko ashoboye cyane atangira gukorana n’abahanzi batandukanye indirimbo (Collabos) nazo zabaye nziza cyane zikanakundwa muri icyo gihe.

Collabos zamenyekanye cyane icyo gihe twavuga ni nka:

  • Sinakwibagiwe yakoranye na Diamond Platinumz
  • Umugati yakoranye na King James
  • Amapingu yakoranye na Butera Knowless
  • Simparara yakoranye na Urban Boys

Mico The Best yatubwije ukuri ko atigeze akundana n’umuzungu babyitiranyije kuko uwo bakundanaga yari umu Metisi ndetse ko baje no gutandukana kuko bitashobokaga ko bisanzuranaho mu rukundo ndetse no kumenyana bihagije kubera impamvu z’akazi ku mpande zombi

Kuri ubu Mico The Best yatangarije Umunyamakuru wa Rwandanews24 ko hari itandukaniro y’ubuzima yabagamo agatangira ubuhanzi n’iki gihe kuko amaze kugera ku bintu byinshi bitandukanye, nko kwiyubaka ku mubiri, no mu kuririmba, ati ubu maze kugera ku rwego rushimishije mu buhanzi bwanjye ari nako ashimira Imana kubyo yabashije kugeraho ndetse akaba agikomeje gukora byinshi kandi byiza.

Amaze kugera kuri byinshi

Mico The Best yaduhishuriye ko akunda umukobwa atarebeye cyane ku mubiri ahubwo amukundira imyitwarire kuruta uko ameze, we yita kwiyemera (Kwemera uko ari) kandi wigirira ikizere mu kuvuga (utarandaga) cyane cyane akaba ari imibiri yombi,
Rwandanews24 yifurije Umukobwa wese uziko yiyemera akaba ari n’imibiri yombi kuzahura na Mico the Best.

Kanda hano urebe video