October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: Abantu 50 bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola

YASUWE 20 

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi yatangaje ko biteguye cyane guhangana na Ebola, cyane cyane kuva bamenya ko yageze mu mujyi wa Goma, ndetse ko bagiye gukingira abavuzi bahangana nayo.

Minisitiri Thadée Ndikumana yatangarije radio na televiziyo by’u Burundi ko ku mipaka y’iki gihugu na Congo ndetse n’ibindi bihugu baturanye bari gusuzuma abantu bose binjiye.

Avuga ko mu minsi ishize hari abantu bagera kuri 50 bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola bagasuzumwa, ariko bagasanga iyi ndwara ntayo bafite.

Bwana Ndikumana avuga ko mu minsi ya vuba babona inkingo (incanco) za Ebola zivuye i Geneve, bagakingira abantu barwanya Ebola ku mipaka n’abakora mu bitaro by’uturere. Avuga ko kugeza ubu bidakenewe gukingira abaturage mu gihugu kuko iyi ndwara itaragera mu Burundi.

Umugore yahitanye hari ubwoba ko yageze mu Rwanda

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko umugore wo muri Kongo wapfuye muri uku kwezi kwa Nyakanga yishwe na Ebola ashobora kuba yari yageze no mu Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi.

Mu Rwanda iyi ndwara ntirahagera. Kuwa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2019, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yabwiye abayamakuru ku mupaka wa Gisenyi na Goma ko bongereye ibikorwa by’ubwirinzi kuri uyu mupaka.

Uriya mugore wo muri Congo Ebola yahitanye ni umucuruzi w’amafi, taliki 11 Nyakanga 2019 yari mu isoko muri Uganda aho yagaragaye aruka cyane, nyuma y’iminsi micye yapfiriye i Beni muri Kongo.

Ishami rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko minisiteri y’ubuzima muri Uganda ikeka ko uyu mugore mu gihe yari arwaye, yageze mu mujyi wa Goma na Gisenyi mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Ibyago byo gukwira birahari

David Gresley ushinzwe ikibazo cya Ebola mu muryango w’abibumbye yatangaje ko ubu hariho “ibyago byinshi ko virus ya Ebola ikwira henshi niba bananiwe kuyihagarika”.

Kuwa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima,OMS, ryatangaje ko noneho Ebola ari ikibazo kihutirwa kandi gihangayikishije isi.

David Gresley avuga ko igikenewe cyane ubu ari ukongera imbaraga mu bikorwa byo gukurikirana abantu bose bakekwa ko bakoze ku bantu banduye Ebola.