October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Japan : Inzu itunganya filime yibasiwe n’inkongi y’umuriro 13 bahasiga ubuzima

YASUWE 28 

Ahagana 10:35am ku ma saha ya hariya (01:35 GMT) nibwo inkongi yibasiriye inzu itunganyirizwamo filime hariya mu gihugu cy’Ubuyapani mu mujyi wa Kyoto kugeza ubu biravugwa ko 13 bamaze ghitanwa niyi nkongi y’umuriro, 36 bamaze kuboneka bakomeretse,harimo nabakomeretse bikabije cyane abandi baracyashakishwa.

Biravugwa ko ukekwa ko yongereye unukana iriya nkongi y’umuriro nawe yatwawe ku bitaro nyuma yaho nawe yagizweho ingaruka nuwo muriro.

Uhagarariye abashinzwe kuzimya umuriro hariya mu mujyi wa Kyoto yatangarije Associated Press ko hari abarenga 18 batarabasha kugerwaho gusa baracyanashidikanya kumubare wabarimo kuko bitazwi niba abo bose bari baje ku kazi kuri uyu wa gatatu.

Baracyagerageza gushakisha ngo barebeko n’abandi babasha kubageraho bakirimo akuka.

Baracyageregeza kuzimya

Inkuru ziracyahwihwiswa ariko twandika iyi nkuru ntacyari kiragaragazwa neza nk’impamvu yaba yateye iriya nkongi y’umuriro nubwo bivugwa ko hari ukekwa kuba intandaro y’aya mahano, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo yatangije iyi nkongi y’umuriro.

Abazimya umuriro baravuga ko iyi nkongi y’umuriro ijya gutangira iyi nyubako yari irimo abantu barenga 70, abenshi bahise bakizwa n’amaguru basohoka gusa abagera kuri 30 ntibaraboneka.