October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ni gute umuntu mukuru aburira mu byatsi nk’urushinge-Ingabire Victoire

YASUWE 32 

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Victoire Ingabire Umuhoza, avuga ko uwari uhagarariye iri shyaka mu Burasirazuba yaburiwe irengero ubwo yari agiye gukoresha inama mu karere ka Nyagatare akibaza uburyo umuntu mukuru aburira mu byatsi nk’urushinge.

Madamu Ingabire avuga ko  kuwa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2019 aribwo Eugène Ndereyimana yavuye iwe mu rugo mu karere ka Ngoma agiye i Nyagatare agahura n’abaturage bamubwiye ko bashaka kumenya iby’iri shyaka b’ahitwa Rwimiyaga.

Madamu Ingabire avuga ko Ndereyimana yari ahagarariye ishyaka FDU-Inkingi by’agateganyo mu ntara y’Iburasirazuba.

Yabwiye BBC ko abari bamutegereje ngo bakore inama baheruka kuvugana na we ageze ahitwa Bugaragara ari hafi kugera aho bari guhurira, Telefone ye ngo ntiyongeye gucamo.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Ndereyimana ntibarongera kumwumva cyangwa kumubona, yaba umugore we n’umuryango we, abari bamutegereje bakaba ari abo mu ishyaka rye nk’uko Madamu Ingabire abivuga.

Impungenge z’uko atari uwa mbere

Madamu Ingabire avuga ko taliki  ya 8 Werurwe uyu mwaka wa 2019, Anselme Mutuyimana, wari ’Assistant’ we i Kigali, yagiye gusura iwabo ntahagere ahubwo mu gitondo abantu bagatoragura umurambo we.

Hari abantu bafashwe bashinjwa urupfu rwa Mutuyimana bari kuburanishwa mu Rwanda.

Avuga kandi ko kuva taliki  ya 8 Mutarama muri 2018,  Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, gereza ya Mpanga aho yari afungiye yavuze ko yatorotse n’ubu akaba yarabuze.

Ati “Ndetse mu burasirazuba Eugène [Ndereyimana] araba abaye uwa kabiri kuko mu 2016 twahapfushije undi wari uduhagarariye witwaga Habarugira Jean Damascène yatwawe n’umuntu wari umaze kumuhamagara birangira babonye umurambo, bamwishe”.

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko bizeye ko inzego zibishinzwe zikora ibishoka zikabona Ndereyimana akiri muzima.

Ati “Urumva umuntu mukuru abura nk’urushinge mu byatsi? Ntabwo bishoboka. Aho yanyuze nta muntu watubwiye ko habaye impanuka, ni umuntu mukuru ufite telefone agize ikibazo yaba yatubwiye”.

Itegeko mu Rwanda rivuga ko uwabuze umuntu we atanga ikirego kuri Polisi hashize amasaha 48 amubuze.

Madamu Ingabire we avuga ko abarwanashyaka babiri, muri batatu bamaze kubura, bababonye bishwe ayo masaha 48 atarashira.

Madamu Ingabire agira ati “Impamvu rero duhita dutabaza nk’uko maze kubikubwira, si ubwa mbere, ni ibintu bihora bitubaho, biraduhangayikishije”.

BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku ibura ry’uyu murwanashyaka wa FDU-Inkingi, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.