October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Imodoka yagonze Umunyonzi ahita yitaba Imana

YASUWE 24 

Iyi mpanuka yabaye  kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Nyakanga 2019, aho bivugwa ko uyu munyonzi ariwe wari uri mu makosa kuko ngo yabangamiye iyi modoka ahantu hamanuka. Mu kugerageza kumukwepa yahise igwa mu mukingo, ariko biba iby’ubusa iramugonga ahita yitaba Imana.

Providence Mbonigaba,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, yatangaje ko aho iyo mpanuka yabereye hateye nabi ndetse harimo n’ikoni.

Yagize: ati “Uko bigaragara umushoferi wa coaster yashatse guhunga umunyonzi wari uhetse ibintu byinshi ku igare, ariko biranga umunyonzi ayigwamo ahita apfa.”

Akomeza asobanura ko iyo coaster yishoye mu ishyamba riri hafi y’umuhanda, igonga igiti ari nacyo cyatumye ibasha guhagarara kuburyo iyo icyo giti kitahaba haba hapfuye benshi.

Ni nyuma kandi y’umunsi umwe gusa mu turere twa Karongi na Kayonza naho habaye impanuka nazo zahitanye abantu nazo z’imodoka zo mu bwoko bwa Coaster zikaba zarahitanye abantu 14 biyongeraho n’uyu munyonzi wo muri Kamonyi bakaba abantu 15 mu gihugu hose bazira impanuka.