October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CECAFA KAGAME CUP:Urugendo rwa Rayon sport na TP mazembe rusorejwe muri 1/4, Azam fc na KCCA fc yageze muri 1/2

YASUWE 28 

Ikipe ya Rayon sport isezererwa mu mikino ya Cecafa Kagame cup 2019 nyuma yo gutsindwa na KCCA ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino utari woroshye wa kimwe cya kabiri cy’irangiza.
wari umukino wa 2 iyi kipe y’ Gikundiro itsinzwe yikurikiranya muri iri rushanwa kuko n’umukino wanyuma mu itsinda yari iherereyemo, yawutsinzwe na KMC yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.
Rayon sport yatangiye yinjizwa igitego mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 38 igitego cyatsinzwe na  Kizza Mustapha ku ishoti rikomeye cyane kimenyi bimugora kuwukuramo, nyuma yo gutangira igice cya kabiri yaje kwishyura ahagana ku munota wa 49 na myugariro Rugwiro Herve.
KCCA yari imaze akanya yisirisimba imbere y’izamu rya Rayon Sports, maze ku munota wa 66 itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na ku gitego gitsinzwe na   Jackson Nunda nyuma yuko wari utakajwe na Rutanga Eric agonganye na ciza Hussein Rayon sport  iserezererwa ityo.
Rayon sport ibaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda isezerewe mu makipe 3 yari ahagarariye u Rwanda nyuma ya Mukura VS yasezerewe itarenze amatsinda. APR FC isigaye muri iri rushanwa ihagarariye u Rwanda izakina kuri uyu wa gatatu ubwo izaba icakirana na AS Maniema yo muri DRC. KCCA ibaye ikpe ya kabiri igeze mu mikino ya kimwe cya kabiri nyuma ya AZAM nayo yasezereye TP Mazembe iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe.
Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi KCCA, Charles Lukwago (c),Mustapha Kizza,Peter Mugambo,Kato Samuel Nemeyimana,Musa Ramathan,Herbert Achai Muzamiru Mutyaba,Gift Ali Abubakar,Jackson Nunda,Mike Mutyaba,Allan Okello Rayon sport Kimenyi Yves,Iragire Saidi,Rugwiro Herve,Iradukunda Eric Radu,Rutanga Eric (c),Nshimiyimana Amran Mugheni Kakule Fabrice,Comodore Olokwei,Ciza Hussein,Iranzi Jean Claude,Ulimwengu Jules

 

Mu mukino wa mbere wa 1/4, Azam Fc isezereye TP Mazembe iyitsinze ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Wari umukino ikipe ya Tout Puissant Mazembe yahabwagamo amahirwe, ariko iza gutsindwa na Azam Fc yegukanye igikombe giheruka.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, aho Mazembe yabonye igitego cya mbere ku munota wa 21 gitsinzwe na Ipamy Giovanni, kiza guhita cyishyurwa ku munota wa 28 na Idd Selemani.

Ku munota wa 69 w’umikino, Azam Fc yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Obrey Chirwa, umukino urangira Azam isezereye Mazembe muri 1/4 cy’irangiza.