October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CECAFA KAGAME CUP:Amakipe uko arahura muri 1/4 byamaze gushyirwa ahagaragara.

YASUWE 26 

Uko amakipe arahura muri 1/4 CECAFA KAGAME CUP

Kuva tariki ya 6 Nyakanga mu Rwanda harimo kubera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2019, ubu rigeze muri ¼ aho amakipe araza guhura uyu munsi.

 

Rayon sport yazamutse muri 1/4 ari iya kabiri

Rayon Sports irahura na KCCA yo muri Uganda, naho TP Mazembe ikazahura na Azam Fc yo muri Tanzania. yazamutse mu itsinda rya A ifite amanota 6 inganya na TP Mazembe bagatandukanywa n’ibitego. Rayon sport izamutse ari iya kabiri aho irushwa ibitego na TP Mazembe.

 

Apr fc yazamutse ari iya mbere mu itsinda A

Nyuma yo kuzamuka ari ikipe ya mbere mu itsinda C idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe ya APR FC muri ¼ irahura na AS Maniema yabaye iya 2 mu itsinda D.  APR FC yari mu itsinda C iri kumwe na Green Eagles yo muri Zambia, Proline yo muri Uganda na Heegan FC yo muri Somalia. Ikipe ya APR FC yaje kuzamuka mu itsinda ari iya mbere n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari 3. Yatsinze Proline 1-0, itsinda Green Eagles 1-0, maze mu mukino usoza itsinda iza kunyagira Heegan FC ibiteo 4-0.APR FC yo irakina na AS Maniema yo muri Repubulika iharanira Demokorasi ya congo.

Rayon sport araza gukina ku isaha ya saa kumi nebyiri n’igice mugihe mukeba wayo APR fc izakina ku munsi wejo  kw’isaha ya saa kumi nebyiri n’igice.