October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

BBC yirukanywe mu Burundi burundu

YASUWE 16 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2019, ikimenyamakuru mpuzamahanga cyo mu Bwongereza BBC, cyafunze ibiro kinahagarika ibikorwa byacyo byose mu Burundi kuzageza hafashwe indi myanzuro nyuma y’uko bananiwe kumvikana n’ubutegetsi.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2019, leta y’u Burundi yabujije BBC gukora inabuza uwo ariwe wese ku butaka bw’u Burundi guha BBC amakuru ayo ariyo yose.

Ibyo byabaye nyuma y’ikiganiro BBC yacishijeho, leta yavuze ko gisebya igihugu cy’u Burundi.

Igitangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Voice of America, nacyo cyarahagaritswe muri Werurwe 2019.

Amahanga akomeje kwerekana impungenge ku kibazo cyo kwishyira ukizana mu guha u Burundi ibitekerezo n’inama kuri iki kibazo.

Mu cyumweru gishize ishyirahamwe riharanira uburengazira bwa muntu, Human Rights Watch, ryamaganye igenwa ry’ubuyobozi bw’ikinyamakuru cya leta, aho bashyizeho umukuru w’Imbonerakure zishinzwa guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko BBC yabitangaje.