October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Polisi Y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo by’ubukangurambaga(Police Month 2019)

YASUWE 16 

Uyu munsi taliki ya 15/7/2019, Police y’u Rwanda ibinyujije mu bayobozi bayo mu bice bitandukanye by’igihugu hari gukorwa ibikorwa bitandukanye byo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa ukwezi kwagenewe Polisi y’igihugu ‘Police month 2019’ biteganyijwe kuzarangira taliki ya 14/8/2019.

Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa ngarukamwaka byagenewe ukwezi kwa Polisi y’igihugu mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kongera ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha,guha uruhare abaturage mu kubungabunga umutekano ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ahantu runaka hatoranyijwe bigomba gutangirira hari gukorwa ibikorwa bitandukanye nko kubaka ibiro by’imidugudu,kubakira abaturage batishoboye aho biteganyijwe ko hazubakwa nibura inzu 30 zigenewe abatishoboye, kumena kumugaragaro ibiyobyabwenge biba byarafashwe mu gihe runaka gishize,hatangwa n’inama zitanduakanye.

Hatangijwe inyubako zitandukanye

Ku rwego rw’umujyi wa kigari iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere  aho Minisitiri w’urubyiruko Rosmary Mbabazi na IGP Dan Munyuza umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’umudugudu wa Kamatamu nk’umudugudu w’ikitegererezo utarangwamo icyaha

Ku rwego rw’intara y’uburengerazuba igkorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamasheke aho Guverineri Alphonse Munyentwari ari kumwe na DIGP Felix Namuhoranye bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’umudugudu wa Yove mu Murenge wa Cyato nk’umwe mu midugudu 6 yo muri kariya Karere  itarangwamo ibyaha yateganyirijwe kuzubakirwa ibyumba byo gukoreramo.

Mu Ntara y’iburasirasuba iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Ngoma na Minisitiri w’abakozi n’umurimo ari kumwe na DIGP Marizamunda ahazubakwa inzu y’umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Sake, akahari ka Nyarurembo.

Mu Ntara y’amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyanika kiyobowe n’umunyamabanga wa Leta muri Rwanda Health Dr Patrick Ndimubanzi ari kumwe na CP Basabose ndetse na Guverineri w’iyi Ntara JMV Gtabazi aho hatangijwe igikorwa cyo kubakira umuntu utishoboye inzu izashyirwamo ibikoresho byose ndetse no Kumeana ku Mugaragaro ibiyobwabyenge byafatiwe muri iyi Ntara mu mezi atat ashize.

Batangiza igikorwa cy’inyubako

Mu ijambo Umuyobozi mukuru wa Police Dan Munyuza yageneye abaturage muri rusange yagize ati:” Turashimira abaturage muri rusange n’abayobozi b’inzego z’umutekano ubufatanye mugaragariza Polisi y’igihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha, ubu ubu tukaba dufite imidugudu itarangwamo icyaha mu turere twose tw’igihugu n’umutekano ukaba wifashe neza mu gihugu hose.

Iki gikorwa gifite insangamatsiko igira iti:” Imyaka 19 y’ubufatanye mu ikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”