October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Yashenguwe cyane nuko bamwangiye ko izina Tottenham ryiyongera kumazina ye

YASUWE 24 

Uyu mugabo ukomoka muri Swede w’imyaka 39 yababajwe cyane nuko bamwangiye ko mu mazina yari asanganywe yakongeraho Tottenham nyuma yokuba iyi kipe yarabashije kugera ku mukino wanyuma wa Champions League.

David Lind w’imyaka 39 ukomoka mu gace kitwa Kumla hariya mu gihugu cya Swede ngo yatengushywe cyane kuba yangiwe guhabwa ububasha bwo kongererwa izina Totenham ku mazina ye yari asanganywe dore ko we avuga ko ntacyo abona bitwaye kuko ngo ubusanzwe hari n’abandi bitwa amazina bashaka rero nawe akaba yumva ntampamvu ituma atakwitwa izina ashaka.

Lind ni umwe mu bandi bantu bahataniraga benshi nabo bahataniraga ko amazina yahindurwa bakitiranwa n’amakipe bakunda yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yahisemo gutwa ibyangombwa ku nzego zibishinzwe ngo babyigeho barebe ko bamwemerera Guhindura amazina, ariko mu minsi ishize nibwo yakiriye urwandiko rumumenyesha ko ubusabe bwe butahawe agaciro.

Mu kababaro kenshi yagize ati:” Ibi birababaje rwose, birasa nkaho muri iki gihugu ushobora kwitwa ibindi bintu ibyaribyo byose havuyemo izina Tottenham. Ubu ntibikiri ibintu bisanzwe kuba umuntu yakwitwa Newcastle, Arsenal,Liverpool cyangwa Guiseley.

Hati abantu benshi muri iki gihugu bitwa amazina atangaje, ndetse hari n’uwitwa Kijumba(Potato).

Cyangwa birashoboka ko muri aba bantu bafata ibyemezo harimo umufana wa Arsenal?”

Totenham yageze ku mukino wanyuma wa Champions League 2019

Lind avuga ko we azi abandi bantu bitwa amazina y’amakipe, harimo ngo nk’uwitwa Jacob Guiseley Ahman-Dahlin kubera iyi kipe yitwaga Guiseley FC yakundaga ibarizwa muri Shampiyona ihuza amakipe yo mu gice cy’amajyaruguru y’ubwongereza agahitamo kwitwa izina ryayo.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ukusanya imisoro no kwandika abantu yauze ko uyu mugabo yatangiwe namategeko mashya yagiyeho kuva muri 2017 akubiyemo amabwiriza ahamye agenzura ibijyanye nuko abantu bagomba kwitwa amazina.

Uwitwa Hajrudin Alijagic yagize ati:” Niba hari umuntu wiswe Arsenal hano muri swede ubwo byabaye mbere ya 2017 aya mategeko atarajyaho.

Mu mategeko yo guhera 1982 washoboraga kwitwa uko wumva ushaka kuko hari n’abantu barenga 60 bitwa akabyiniriro k’ikipe y’igihugu ya Swede.

Iyo duhuye n’ikibazo cy’abantu bashaka kwitwa amazina tubona tudasobanukiwe twiyambaza ibindi bigo bikadufasha, rero twasanze ntampamvu yatuma Tottenham rifatwa nk’izina ryemewe hano muri Swede.”

Lind we avuga ko atanyuzwe n’iki cyemezo akaba ateganya kujuririra iki cyemezo avuga ko we kimubangamiye cyane.