October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Munyakazi Sadate asimbuye Paul Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sport

YASUWE 12 

Munyakazi Sadate usanzwe akuriye MK Sky, Atorewe kuba Perezida wa Rayon Sports asimbuye Paul Muvunyi mu matora yaberaga muri Cercle Sportif de Nyamata mukanya gashize.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’ikipe ya Rayon Sport:

Inteko rusange yo kuri iki cyumweru tariki 14, Nyakanga 2019 yaberaga muri Cercle Sportif i Nyamata, Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sport asimbuye  Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee aba Visi Perezida wa mbere asimbuye Muhirwa Frederic, Muhire Jean Paul agirwa umunyamabanga mukuru naho Cyiza Richard aba umubitsi.

Munyakazi Sadate asanzwe akuriye MK SKy Vision yazanye umushinga wo gufasha Rayon Sports kubaka Stade wiswe ’Gikundiro Stadium’.

Twagirayezu Thadee watorewe kuba Visi Perezida yari asanzwe ashinzwe discipline muri Rayon Sports.

Muhire Jean Paul wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports yagizwe umunyamabanga.

Muhire Jean Paul wagizwe umunyamabanga

King Bernard yagizwe CEO wa Rayon Sports.

Cyiza Richard yabaye umubitsi asimbuye Muhire Jean Paul.

Zitoni Pierre Claver yakomeje kuba umunyamategeko wa Rayon Sports

Sadate yatangarije abanyamakuru ko ashimira Komite icyuye igihe ibyo yagezeho harimo kugera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup ndetse no kwegukana igikombe cya Shampiyona. Yagize ati ” Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa nyafurika ngere muri 1/2.