October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Kimironko

YASUWE 18 

Aka ni agakiriro ka Kimironko ubwo kari karimo gushyaKu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2019, inkongi y’ umuriro yibasiye agakiriro ka Kimironko, gaherereye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo,  ibikoresho birimo imbaho, matela, imashini zibaza n’ibindi birakongoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yabwiye IGIHE ko ‘Abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzima inkongi batabaye bakazimya ibintu byinshi bitarangirika’.

Ati “Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyahiye ariko bagerageje gutabara bawuzimya hatarangirika ibintu byinshi. Abashinzwe iperereza baracyakurikirana ariko amakuru dufite tutarabonera gihamya ni uko ari umuntu wasudiraga noneho ibishashi bigwa muri za matela, umuriro uraguruka.”

Uku niko agakiriro ka Kimironko kabaye nyuma yo gushya

Umwe mu baturage wari uri mu rusenero ruri hafi y’aho iyi nkongi yabereye yagize  ati “Twakinguye amadirishya tubona hahiye turasohoka n’abandi turatabara…Icyahatwitse sinakimenya ariko hahiye neza bishoboka, bahamagaje ubutabazi, kizimyamwoto zihageze umuriro ugeze nko mu cya kabiri cy’agakiriro.”

Aka gakiriro gahiye nyuma y’iminsi micye aka Gisozi nako kari mu Karere ka Gasabo kibasiwe n’inkongi inshuro eshatu zikurikirana, ibikoresho birimo matola, imbaho, imashini n’ibindi birakongoka.

Rwanda National Police@Rwandapolice

Muri iki gitondo, ahagana sa tanu n’igice, inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Kimironko mu karere @Gasabo_District.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro ryatabaye rizimya uwo muriro.

Iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyateje iyo nkongi.