October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Myugariro akaba na Kapiteni wa Arsenal yanze kujyana nayo muri Amerika mu myiteguro ya shampiyona

YASUWE 16 

Arsenal yatangaje ko uyu mukinnyi yanze kujyana nayo kwitegura shampiyona itaha aho we bigaragara ko adakeneye no kongera amasezerano muri iyi mpeshyi nk’icyemezo cye ku hazaza he asigaje mu mupira w’amaguru

Uyu myugariro wa Arsenal w’imyaka 33 y’amavuko , amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mu mwaka w’imikino utaha wa 2019-2020 biravugwa ko ari kwifuzwa n’amakipe y’iwabo mu Bufaransa nka Bordeaux,Rennes na Lyon

Byari byitezwe ko uyu mukinnyi azajyana n’abandi bakinnyi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko kuri uyu wa kane  gusa  Arsenal yemeje ko bitunguranye uyu mukinnyi atakijyanye n’ikipe .

Ikipe ya Arsenal yasesekaye muri leta zunze ubumwe za Amerika itarimo Koscielny

Nkuko tubikesha Talk sport ubuyobozi bwa arsenal bwagize buti:” Tubabajwe cyane n’ibikorwa bya Laurent, binyuranyije n’amabwiriza yacu asobanutse neza. Twizeye gukemura iki kibazo kandi kuri ubu ntayandi makuru tuributangaze”

Biravugwa ko Unai Emery yarakariye bikomeye Laurent koscielny kubw’iki cyemezo cye kuko yari ari mu bakinnyi b’inararibonye mu ikipe kandi anayimenyereye kuko ayimazemo imyaka 9 akaba yari na kapiteni uhoraho w’iyi kipe kuva mu mpeshyi ishize.

Koscielny yageze muri iyi kipe mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2010 aguzwe arenga gato miliyoni 10 z’amapawundi ava n’ubundi mu ikipe yitwa Lorient yo mu Bufaransa