October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi wa ADEPR w’Ururembo rw’Iburasirazuba yatawe muri yombi

YASUWE 21 

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 Umuyobozi w’Itorero ADEPR, Ururembo rw’Iburasirazuba  Pasiteri Bizimana Augustin, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku mpamvu zitaramenyekana.

Uyu mupasiteri yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephraim, yadutangarije ko ibyo uyu mupasiteri afungiye bidafitanye isano n’ Itorero ryabo.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephraim

Mu magambo ye yagize ati: “Natwe amakuru twayamenye mu gitondo ko afunze, ariko ku ruhande rw’ Itorero ntacyo tuzi.   Ashobora kuba akurikiranyweho ibibazo bye bwite kuko nta bibazo yari afitanye n’Itorero.”

Ntacyo RIB iratangaza ku itabwa muri yombi ry’uyu mushumba ngo hamenyekane ibyaha yaba akurikiranyweho.