October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Umuherwe Mzee Mukwano nyiri Mukwano yitabye Imana

YASUWE 49 

Amirali Karmali Amooti uzwi cyane ku izina rya Mzee Mukwano yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019, amakuru y’urupfu rw’uyu muherwe akaba yemezwa n’abo mu muryango we.

Mukwano yari atuye mu gace ka Kololo ari naho bivugwa ko yaguye, mu rugo rwe. Yari umusaza wavukiye muri Uganda mu myaka ya 1930 nk’uko daily monitor yabyanditse.

Mzee Mukwano, ni Se wa Alykhan Karmali, umugabo ubu uyoboye ibikorwa by’ubushabitsi by’umuryango wa Mukwano birimo ubwubatsi, amabanki, ubwikorezi n’inganda.

Ali Mohamed Karmari, Se w’ uyu wapfuye, umunyaziya wageze muri Uganda mu 1904 ajya gutura ahitwa Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda. Kubera imibanire ye n’abo yahasanze bamuhimbye ‘Mukwano’ mu kigande, bivuga Inshuti mu Kirundi n’ikinyarwanda.

Mu myaka ya 1960 yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi yitiriye iri zina, biyoborwa n’umuhungu we Amirali Karmali Amooti (Mzee Mukwano) nk’uko bivugwa mu mateka y’uyu muryango.

Inganda za Mukwano zaramenyekanye kubera ibicuruzwa byazo, nk’amazi, amavuta, amasabune n’ibindi byifashishwa mu buzima busanzwe bw’abantu mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali.

Mukwano Group of Companies ni umwe mu bashoramari bakomeye muri aka karere, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2018 yaguze Ubumwe Grand Hotel muri cyamunara i Kigali kuri miliyoni zirenga 34 z’amadorari.

Mu mwaka ushize, ikinyamakuru Forbes cyanditse ko uyu mukambwe Alykhan Karmali, umuhungu wa Mzee Mukwano, ari ku mwanya wa gatatu mu bakire 10 ba mbere muri Uganda n’umutungo ubarirwa kuri miliyoni 700 z’amadorari.