October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubushinwa ngo nibwo butoza Igisirikare n’Igiposi by’u Rwanda bakanyurana umucyo

YASUWE 110 

Ibi ni ibyatangajwe n’umwarimu w’Umushinwa mu bya gisirikare, avuga ko Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakoze akarasisi ku “munsi wo Kwibohora” ku nshuro ya 25 taliki ya 4 Nyakanga 2019,batojwe n’abarimu ba gisirikare b’Ubushinwa.

Amakuru dukesha  ikinyamakuru cyandikirwa mu Bushinwa The South China Morning Post,  avuga ko amwe mu mabwiriza y’uwari uyoboye akarasisi yatangwaga mu rurimi rwa Mandarin, akaba ari ururimi rukoreshwa mu Bushinwa.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya televiziyo CCTV ya leta y’Ubushinwa ivuga ko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwari rukoze akarasisi nk’aka ko mu mujyo w’imyiyereko ya gisirikare y’Ubushinwa, aho kuba mu mujyo w’akarasisi ka gisirikare k’ibihugu by’i Burayi na Amerika.

Ibi kandi ngo byagaragaye ubwo uwari uyoboye aka karasisi yageze aho akigira imbere akavugana n’abo yari ayoboye avuga aranguruye mu rurimi rwa Mandarin agira ati: “Murebe iburyo!”, abasirikare bagasubiza bati: “Rimwe! Kabiri!”

Dore uko byari byifashe hakorwa akarasisi 

Muri Mata 2019, igisirikare cy’u Rwanda cyasabye icy’Ubushinwa kohereza abatoza ba gisirikare ngo bafashe mu gutoza abasirikare n’abapolisi bakoze ako karasisi ko ku “munsi wo Kwibohora”, nk’uko The South China Morning Post ikomeza ibivuga.

Abarimu ba gisirikare batandatu b’Ubushinwa batoje abasirikare n’abapolisi bagera hafi ku 2000 bari bagize amasibo 22 yakoze ako karasisi.

Liu Baoxin, umwarimu wo mu gisirikare cy’Ubushinwa, yabwiye televiziyo CCTV ko abo basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagiye batozwa amasaha arenga umunani buri munsi, hagendewe ku migenzo y’akarasisi ka gisirikare k’Ubushinwa.

Yagize ati: “Akarasisi k’ umunsi [ wa kane ushize taliki ya 4 Nyakanga 2019] karenze ibyo twari twiteze, ndetse kageze  aho tuba twifuza nk’urugero fatizo rw’imyitozo yacu. Twishimiye cyane uko bitwaye”.

Mu myaka ya vuba ishize, Ubushinwa bwongereye gukorana n’ibihugu bya Afurika mu ishoramari mu bucuruzi ndetse n’ibya gisirikare birimo nko kugurisha intwaro.

U Rwanda rwakomeje kugenda rugura intwaro mu Bushinwa, nk’uko bitangazwa n’iki kinyamakuru The South China Morning Post.