October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Tracy Nduati niwe wegukanye ikamba rya Miss munini

YASUWE 84 

Kumugororba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Nyakanga 2019, Tracy Nduati ni we waraye yegukanye ikamba rya ‘Miss’ munini muri Kenya.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 22 benshi muri bo bafite ibiro birenga 100 no kuzamura, ufite ibiro byinshi kurusha abandi akaba afite ibiro 145.

‘Miss’ Tracy w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye BBC  ko gutsindira iryo kamba bimwongereye kwigirira icyizere kubera ko ubunini bwe butuma umuryango mugari umuryanira inzara.

Abagera kuri 22 ni bo bahataniraga ikamba rya ‘Miss’ munini muri Kenya

Yagize ati: “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”.

“Iri kamba ryanteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ndatekereza ko ari n’ubutumwa ku bakobwa banini ko nabo ari beza”.

Miss’ munini wa Kenya, Tracy Nduati

‘Miss’ Tracy avuga mu bihe bikomeye yanyuzemo, icyo atazibagirwa na rimwe ari igihe uwari umukunzi we yajyaga amunnyega kubera ubunini bwe.

Nk’urugero akamubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi hateraniye abantu benshi, amubwira ko abantu banini nka we ari abo kuguma rugo, atari abo gusohokana.

Abateguye iri rushanwa bavuga ko bashaka kumvikanisha neza igisobanuro cy’ubwiza, aba bakobwa banini bakaba intumwa muri rubanda zo gufasha kumvikanisha ko ubunini nta kibazo buteje ku bwiza.