October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imiti ikorwa n’Abanyarwanda mu bimera yangiwe gushyirwa muri Farumasi

YASUWE 46 

Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, ibi siko bimeze kubakora imiti bifashishije ibimera babikoramo imiti ivura indwara zitandukanye, ariko ikaba yarangiwe gujya muri za farumasi ngo icuruzwe.

Ibi ngo ni bimwe mu bibangamiye abacuruza bakanakora ibikorerwa mu Rwanda kuko ngo usanga bafite amasoko hanze y’igihugu, ariko imbere mu gihugu ugasanga ibyo bakora bidahabwa urubuga ku masoko kandi baba bafite ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB).

Imwe mu miti yangiwe kujya mu mafarumasi yo mu Rwanda kandi yarahawe ibyangombwa by’uko yujuje ubuziranenge, ni imiti ikorwa mu Nturusu, Cyayicyayi, Nyiramunuka n’ibindi. Ibi bimera ngo bikorwamo amavuta avura imitsi, umuti uvura ibicurane n’inkorora, bikorwamo imibavu ndetse n’amavuta atandukanye yifashishwa mu gukora masaje.

Uyu ni umwe mu miti ikorwa mu muravumba

Ikirezi  ni imwe muri kampanyi zikora iyi miti, Umukozi w’iyi kompanyi Michel Uwubuntu yatangarije rwandanews24 ko imbogamizi kugeza ubu bafite ari amasoko y’imbere mu gihugu kuko iyi miti yabo itemerewe kujya muri farumasi zo mu Rwanda kandi muzo hanze y’igihugu igurwa cyane ndetse inakunzwe. Amasoko yo hanze akunze gukoresha iyi miti ndetse hari n’igihe iyo kujyana ku isoko iba micye bitewe n’ukuntu igurwa cyane muri Amerika n’Ubufaransa.

Iyo ugeze aho iyi miti igurushirizwa usanga nta baguzi bagura, ahubwo bose baba basobanuza bitewe n’uko batayizi, nk’uko byagaragaye mu imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryabaye muri Kamena 2019, ubwo bari bitabiriye iri murika nabo. Iri murika rikaba ryarabereye Ku Murindi ho mu karere ka Gasabo.